Ikidindiza Ubuhinzi Bw’Afurika Ni Ishoramari Ricye- Dr. Agnes Kalibata

Umunyarwandakazi uyobora Ikigo nyafurika gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi, Dr.Agnes Kalibata avuga ko ku isi ubushake bwa Politiki bwo guteza imbere ubuhinzi buhari, ariko ishoramari ribushyirwamo ari rito.

Hari mu kiganiro yahaye Forbes, cyagarutse ku mishinga Afurika ifite mu guteza imbere ubuhinzi, aho igeze ishyirwa mu bikorwa n’imbogamizi zikibigaragaramo.

Kubera ko ubuhinzi bw’Afurika bubangamiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yatewe n’uko cyashyushye, Dr. Kalibata asanga umuti urambye kuri iki kibazo ari uko amahanga yatanga amafaranga ahagije yo gushora mu buhinzi buhangana n’ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Ni ibyo yise ‘Plan Marshall’ igenewe ubuhinzi bw’Afurika.

- Advertisement -

Ingaruka zo gushyuka kw’ikirere zatumye ibice byinshi by’Afurika birumbya.

Ikindi kibazo gihari ni uko nta fumbire igezweho igera ku bahinzi benshi bo kuri uyu mugabane kandi abenshi bakaba bagihinga bya gakondo.

Yaba Dr. Agnes Kalibata, yaba n’ubuyobozi bukuru bwa Banki nyafurika y’iterambere… bose bavuga ko ishoramari rifatika mu buhinzi bw’Afurika ryatuma butanga umusaruro uhagije ukava kuri Miliyari $280 uri ho muri iki gihe ukagera kuri Tiriyari $1 bitarenze umwaka wa 2030.

Ku ruhande rwe, Kalibata avuga ko iyo abanyapolitiki bashyize imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi, bitanga umusaruro kandi ukagaragarira buri wese.

Avuga ko akiri Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda( 2008-2014) yazamuye ubuhinzi bw’u Rwanda ku kigero cya 20% kandi byagize uruhare runini mu kwihaza mu biribwa kw’Abanyarwanda, byibura ku ‘rugero runaka’.

N’ubwo yasize ibintu bimeze neza kuri urwo rwego, Dr. Agnes Kalibata yabwiye Forbes ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zakomye mu nkokora iryo terambere.

Ati: “ Uzi ukuntu bibabaza iyo umuhinzi abitse imbuto hanyuma yayitera ikumira mu murima kubera ko imvura yaheze mu kirere!?”

Dr. Kalibata avuga ko ikibazo kiyongera kuri iki, ari uko n’amafaranga ibihugu bikize byari byariyemeje gutanga mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bitayatanze.

Yunzemo ko bibabaje kuba ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku isi kandi Afurika nta ruhare runini ibigiramo ariko ikaba ari yo ihakubitikira.

Si ibi gusa kandi kuko Dr. Kalibata avuga ko isi yirengagiza nkana ubukana bw’ikibazo cy’ubushyuhe bw’ikirere kubera ko muri rusange abagerwaho n’ingaruka ziremereye zacyo atari ababa bagiteje.

Abakene muri rusange nibo bagerwaho n’ingaruka z’ibibazo bibera ku isi harimo n’ibikomoka ku mihindagurikire y’ikirere.

Hejuru y’ibibazo bishingiye ku biri ku isi muri rusange, hiyongeraho n’ingaruka za COVID-19.

Abahinzi bo muri Afurika bahura n’ibibazo by’uko bahinga bavunika bagasarura bike, bakabirya bigashira nta bindi birera.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma ivuga ko ifite intego zizamara igihe kirekire zo kwihaza mu biribwa.

Muri zo harimo guhuza ubutaka, kuhira imyaka ihinzwe ku buso buhujwe, gukoresha ifumbire no guha abahinzi inguzanyo yo gushora mu bihinzi bugamije isoko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version