Papa Francis Yagiye Mu Bitaro

Ikibazo cyo guhumuka nabi cyatumye Papa Francis arara mu bitaro by’i Roma.

Umuvugizi w’Ibiro bye witwa Matteo Bruni avuga ko umukambwe Papa Francis ari mu bitaro kubera uburwayi afite mu mwanya w’ubuhumekero.

Bruni avuga ko Papa ‘ashobora’ kuzamara iminsi runaka mu bitaro.

Abaforomo bo mu bitaro Papa arwariyemo bavuga ashobora kuzaba yavuye mu bitaro bitarenze taliki 02, Mata, 2023.

- Advertisement -

Nagarura imbaraga azasoma Misa ya Pasika izasomwa taliki 09, Mata, 2023.

Papa Francis asanganywe ikibazo cy’igihaha kimwe kigeze kubagwa akiri muto afite imyaka 20 kuzamura…

Kubera ko amaze gusaza, umubiri we ukunze guhura n’ibibazo bishingiye kukuba adafite ibihaha byombi kandi bikora neza.

Papa Francis kandi afite ikibazo cy’akaguru cyatumye muri  iki gihe asigaye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version