Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigega Cyo Gufasha Mwarimu Cyashyizwemo Miliyoni 19 Frw Ku Ikubitiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikigega Cyo Gufasha Mwarimu Cyashyizwemo Miliyoni 19 Frw Ku Ikubitiro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2021 1:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kaminuza mpuzamahanga yigisha imibare na siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, Ishami ry’u Rwanda yahembye abarimu bigisha imibare n’izindi science babaye indashyikirwa batoranyijwe mu Turere dutandukanye. Hatangijwe kandi ikigega cyo gufasha mwarimu w’imibare na siyansi cyashyizwemo Miliyoni 19 Frw ku ikubitiro.

Bahembwe ibintu bitandukanye birimo mudasobwa zigendanwa n’ibindi byumbi by’ikoranabuhanga bita iPads.

Ikindi ni uko kuri uyu wa Gatandatu habaye umuhango wahuje abantu batandukanye kugira ngo barebe niba hari ibyo bakwiyemeza kuzafashamo mwarimu mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa AIMS ishami ry’u Rwanda Prof  Sam Yala yabwiye abari bitabiriye uriya muhango ko burya  utapfa kubona icyo umuhembye kuko muri rusange akamaro ke ari ntagereranywa.

Ati: “Twishimira  uruhare mugira mu iterambere ry’umuntu kandi mboneyeho umwanya wa gushimira abafatanya bikorwa bacu mu gikorwa cyo gushaka no gushimira abarimu bitwaye neza.”

Mu rwego rwo gushima uruhare rwa mwarimu, abari bitabiriye biriya birori biyemeje ‘kuremera mwarimu.’

Bamwe biyemeje kuzafasha bamwe mu barimu b’imibare na siyansi kuziga amasomo yisumbuye( scholarship).

Kimwe mu bigo byiyemeje kuzafasha mwarimu ni Airtel-Rwanda yiyemeje kuzatanga miliyoni 7 Frw.

Hashyizweho Ikigega bise Teacher Scholarship Fund cyashyizwemo ku ikubitiro Miliyoni 19 Frw ndetse ibigo bitandukanye byemera ko bizishyurira abarimu 15 amafaranga y’ishuri kugira ngo bongere ubumenyi.

Ubwo ubukangurambaga bwo gushimira mwarimu akamaro agira mu burere bw’abana, Umuyobozi wa Airtel Emmanuel Hamez yavuze ko ikigo ayobora kizafasha abarimu kubona murandasi ifatika yazabafasha mu bushakashatsi bwabo.

Icyo gihe yagize ati:“ Muri Airtel-Rwanda twishimira kuzakorana na AIMS n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo duteze imbere mwarimu haba mu kumuha murandasi ihendutse ariko yihuta ndetse no kumugezaho bimwe mu bikoresho bikenera murandasi ngo bimufashe gukora akazi neza.”

Pacifique Kabanda wari uhagarariye Airtel-Rwanda mu muhango wo kurangiza ubukungurambaga mu gushyigikira mwarimu

Ubwo habaga umuhango wo kurangiza ukwezi ko gushimira mwarimu w’imibare na siyansi wabereye muri Kigali Convention Center, bamwe mu barimu babwiye bagenzi babo uko bigisha imibare na siyansi.

Bamwe mu bayobozi n’abarimu bitabiriye uriya muhango

Umwarimu wavuze mu izina rya bagenzi be waje aturutse mu Karere ka Karongi yavuze ko iyo umwarimu ahawe ubushobozi akeneye, atanga ubumenyi buzagirira igihugu akamaro mu gihugu mu gihe kiri imbere.

Mu kurangiza, abarimu babaye indashyikirwa bahawe ibihembo birimu mudasobwa, iPads n’icyemezo cy’uko bahuguwe na AIMS kandi bakaba ari abarimu b’intangarugero.

Bahembwe mudasobwa
TAGGED:featuredIkigegaImibareMudasobwaMwarimuSiyansi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Kenya Bisi Yari Itwaye Abagiye Mu Bukwe Yaguye Mu Mugezi
Next Article Kagame Yakiriye Uyobora Ikigo Nyafurika Cyo Kurwanya Ibyorezo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?