Ikigega Cyo Gufasha Mwarimu Cyashyizwemo Miliyoni 19 Frw Ku Ikubitiro

Kaminuza mpuzamahanga yigisha imibare na siyansi, African Institute of Mathematical Sciences, Ishami ry’u Rwanda yahembye abarimu bigisha imibare n’izindi science babaye indashyikirwa batoranyijwe mu Turere dutandukanye. Hatangijwe kandi ikigega cyo gufasha mwarimu w’imibare na siyansi cyashyizwemo Miliyoni 19 Frw ku ikubitiro.

Bahembwe ibintu bitandukanye birimo mudasobwa zigendanwa n’ibindi byumbi by’ikoranabuhanga bita iPads.

Ikindi ni uko kuri uyu wa Gatandatu habaye umuhango wahuje abantu batandukanye kugira ngo barebe niba hari ibyo bakwiyemeza kuzafashamo mwarimu mu gihe kiri imbere.

Umuyobozi wa AIMS ishami ry’u Rwanda Prof  Sam Yala yabwiye abari bitabiriye uriya muhango ko burya  utapfa kubona icyo umuhembye kuko muri rusange akamaro ke ari ntagereranywa.

- Advertisement -

Ati: “Twishimira  uruhare mugira mu iterambere ry’umuntu kandi mboneyeho umwanya wa gushimira abafatanya bikorwa bacu mu gikorwa cyo gushaka no gushimira abarimu bitwaye neza.”

Mu rwego rwo gushima uruhare rwa mwarimu, abari bitabiriye biriya birori biyemeje ‘kuremera mwarimu.’

Bamwe biyemeje kuzafasha bamwe mu barimu b’imibare na siyansi kuziga amasomo yisumbuye( scholarship).

Kimwe mu bigo byiyemeje kuzafasha mwarimu ni Airtel-Rwanda yiyemeje kuzatanga miliyoni 7 Frw.

Hashyizweho Ikigega bise Teacher Scholarship Fund cyashyizwemo ku ikubitiro Miliyoni 19 Frw ndetse ibigo bitandukanye byemera ko bizishyurira abarimu 15 amafaranga y’ishuri kugira ngo bongere ubumenyi.

Ubwo ubukangurambaga bwo gushimira mwarimu akamaro agira mu burere bw’abana, Umuyobozi wa Airtel Emmanuel Hamez yavuze ko ikigo ayobora kizafasha abarimu kubona murandasi ifatika yazabafasha mu bushakashatsi bwabo.

Icyo gihe yagize ati:“ Muri Airtel-Rwanda twishimira kuzakorana na AIMS n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo duteze imbere mwarimu haba mu kumuha murandasi ihendutse ariko yihuta ndetse no kumugezaho bimwe mu bikoresho bikenera murandasi ngo bimufashe gukora akazi neza.”

Pacifique Kabanda wari uhagarariye Airtel-Rwanda mu muhango wo kurangiza ubukungurambaga mu gushyigikira mwarimu

Ubwo habaga umuhango wo kurangiza ukwezi ko gushimira mwarimu w’imibare na siyansi wabereye muri Kigali Convention Center, bamwe mu barimu babwiye bagenzi babo uko bigisha imibare na siyansi.

Bamwe mu bayobozi n’abarimu bitabiriye uriya muhango

Umwarimu wavuze mu izina rya bagenzi be waje aturutse mu Karere ka Karongi yavuze ko iyo umwarimu ahawe ubushobozi akeneye, atanga ubumenyi buzagirira igihugu akamaro mu gihugu mu gihe kiri imbere.

Mu kurangiza, abarimu babaye indashyikirwa bahawe ibihembo birimu mudasobwa, iPads n’icyemezo cy’uko bahuguwe na AIMS kandi bakaba ari abarimu b’intangarugero.

Bahembwe mudasobwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version