Ikigega RNIT Iterambere Fund Kimaze Kugwiza Miliyari Frw 42

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira, Ikigo  Rwanda National Investment Trust Ltd kivuga ko kuva cyajyaho mu mwaka wa 2016 kimaze gukusanya Miliyari Frw 40 kandi kicyakira abandi bashoramari.

Kuri ubu gifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 18 bari mu nzego zitandukanye z’ubukungu.

Emmanuel Ruziga Masantura ushinzwe itumanaho muri iki kigega avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yagihaye inshingano zo kubikira Abanyarwanda umutungo no kuwucuruza kugira ngo inyungu ivuyemo isaranganywe abanyamigabane.

Ati: “ Icyo dushinzwe muri iki kigo cya Leta kitwa RNIT ni ugufata amafaranga abanyamigabane bizigamiye tukayababikira ariko tukanayacuruza mu isoko ry’imigabane inyungu ivuyemo igasaranganywa abanyamuryango bose hatitawe ku bwinshi cyangwa ubuke bw’ayo babikije.”

Masantura avuga ko intego nkuru ari ukuzigamira atari ukubitsa no kubikuza.

Niyo mpamvu abanyamigabane bashishikarizwa kubitsa bakazabikuza nyuma y’igihe kirekire gishoboka kuko ari bwo bazaba bungutse mu buryo bugaragara.

Yizeza abantu bose bafunguye ubwizigamire muri iki kigega ko iba icunzwe neza kuko ari ikigega cya Leta kandi gifite uburyo kigenzurwa n’umugenzuzi wigenga ndetse n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.

Jonathan Gatera uyobora iki kigo yabwiye itangazamakuru ko umuco wo kuzigamira ari ingirakamaro mu gutuma abantu bazabaho batekanye mu gihe kiri imbere.

Ashishikariza urubyiruko n’ababyeyi kwitabira kubika amafaranga muri kiriya kigega kubera ko cyungukira umunyamigabane 11% buri mwaka.

Iyi ni inyungu idatangwa ahandi mu bindi bigo by’imari byaba Banki cyangwa ibindi.

Abanyarwanda bashishikarizwa kubitsa muri kiriya kigega kubera ko amafaranga abikijwe yo aba atekanye kandi azafasha mu ishoramari ryo mu gihe kiri imbere.

Gatera avuga ko kugira ngo amafaranga Umunyarwanda azaba yinjiza mu mwaka wa 2050 azabe ageze ku madolari igihugu kifuza ari ngombwa ko kwizigamira bitangira hakiri kare kandi bikaba umuco no mu bana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version