Kagame Yongeye Kubwira Amahanga Ko Atazayasaba Uruhushya Ngo Atabare u Rwanda

Mu kiganiro aherutse guha NTV Kenya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye kubwira amahanga ko igihe cyose u Rwanda ruzaba ruri mu kaga ntawe azasaba uruhushya ngo arutabare.

Umukuru w’u Rwanda yakunze kuvuga kenshi ko ku byerekeye umutekano w’u Rwanda biri mu nshingano ze kururengera.

Yakunze kubivuga kenshi ko nk’uko n’ibindi bihugu birinda ababituye, ari uburenganzira bw’Abanyarwanda n’abayobozi babo kwirindira umutekano.

Perezida Kagame yabwiye NTV ati: “ Niba umutekano w’u Rwanda wugarijwe, nta muntu nkeneye uwo ari we wese wo gusaba uruhushya ngo ndurengere.”

- Advertisement -

Mu minsi ishize, hari imvugo yari yarakozwe na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi na mugenzi we w’Uburundi Evariste Ndayishimiye bavuze ko bafite intego zo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ndayishimiye yavuze ko ashobora gukorana n’urubyiruko rw’u Rwanda bagakuraho ubutegetsi buruyoboye.

N’ubwo Tshisekedi aherutse kuvuga ko inzira y’intambara ku Rwanda atakiyishyize imbere, mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame we yigeze kuvuga ko adashobora gufata amagambo yo gushaka gutera u Rwanda nk’imikino.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kuvuga mu buryo bweruye ko izacunga umutekano w’Abanyarwanda mu buryo bwose bushoboka kandi ko ntabizongera kuva hakurya y’u Rwanda ngo bize kuruhungabanyiriza umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version