Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Akagera Business Group ‘Kiravugwaho Gutekera Umutwe’ Abakiguriye Bisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikigo Akagera Business Group ‘Kiravugwaho Gutekera Umutwe’ Abakiguriye Bisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 January 2024 11:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bijya gutangira hari taliki 14, Kanama, 2017 mu masaha ya kare mu gitondo ubwo ikigo Akagera Business Group cyatangarizaga kuri Twitter ko cyahaye ikigo Nile Safaris Express imodoka za bisi zo mu bwoko bwa Mercedes Benz( MCV) nziza kandi zikomeye.

Ababisomye bahise bitera hejuru kubera kumva baruhutse bitewe n’uko hari habonetse bisi nziza kandi zije kunganira izindi mu gutwara abantu n’ibyabo muri Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda.

Ibigo bitwara abagenzi byavugaga ko ubwo izo bisi zibonetse noneho ikibazo cy’imodoka zidafite imbaraga zijya mu Ntara kibonewe umuti ‘urambye.’

Abayobozi babyo bihutiye kujya gushaka uko babona ibyo binyabiziga bizima, ab’inkwakuzi batanga komande hakiri kare.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku rundi ruhande, abo mu kigo Akagera batangiye kwamamaza izo modoka, bumvikanisha ukuntu imbaraga zifite mu kuzamuka imisozi y’u Rwanda ari ntagereranywa, maze abaguzi si uguhururira kuzigura, baza ari uruhuri.

Icyizere bari bahawe ariko nticyatinze kuyoyoka!

Abashoferi b’izi bisi batangiye kubona ibibazo byazo, zitangira kunanirwa guterera imisozi nka za Buranga( muri Gakenke) n’ahandi hasaba ko moteri y’imodoka iba ifite imbaraga nyinshi.

Batangiye kwibaza kuri kwa gukomera bizezwaga ko izo bisi zifite kandi ibi biba zitaramara byibura imyaka ibiri.

Moteri zatangiye gupfa, ibyuma bishyiramo vitesses bitangira kwanga gukora bya hato na hato, ibigo byaguze izo bisi birumirwa!

- Advertisement -

Urugero rw’ikigo cyahahurikiye ni Nile Safaris Express kuko kivuga ko hari bisi enye zananiwe kongera gukora, bityo kiba kirahahombeye bikomeye.

Ibindi bigo byaguze izo bisi byakomeje guhanyanyaza ariko mu buryo bugoye kuko muri uko guhanyanyaza byahahombeye binyuze mu gukoresha imodoka bya buri kanya, byose bigaterwa no kwizezwa ibitangaza kwakozwe na Akagera Motors.

Ubwo kandi niko ibyo bigo byagombaga kwishyura Akagera Motors amafaranga y’izo bisi, akishyurwa mu byiciro(installments) nk’uko amasezerano bagiranye yabitegekaga.

Kuri iki kibazo hari inyandiko Taarifa yabonye zerekana mu buryo butaziguye ko mu nyandiko zishyuriweho amafaranga ndetse n’izikubiyemo amasezerano y’ubuguzi, nta hantu handitse mu buryo bweruye izina Mercedes- Benz ahubwo babikoze mu mpine bise  “MVC 240”.

Izo bisi bazise batyo ariko igitangaje ni uko ubwo zahabwaga abakiliya binyuze mu gutanga inyandiko yemeza ko runaka ari we nyiri imodoka, inyandiko yitwa Vehicle Certificates (iyo bita Carte Jaune/Yellow Cards)  hari handitseho ko ‘bahawe’ Mercedes-Benz.

Iyi nyandiko itangwa na Rwanda Revenue Authority (RRA), niyo iha nyiri imodoka ikiyiranga bita Plate mu Cyongereza cyangwa Plaque mu Gifaransa.

Aha naho hari ikitumvikanamo kubera ko izo cartes jaunes zahawe Akagera Business Group kandi ubundi zihabwa umuntu uzajya uzisorera nk’uko biteganywa n’amategeko agenga imisoresherezwe y’ibinyabiziga.

Abo mu Akagera bavuga ko iri ari ikosa ryakozwe na Rwanda Revenue Authority, ariko yo ikabitera utwatsi ivuga ko ibyo abo mu Kagera bavuga nta shingiro bifite kuko ubundi ibigaragara kuri carte jaune ari amakuru atangwa na nyiri ikinyabiziga ubwe.

Kuri iki kibazo, amakuru dufite avuga ko hari umukomisiyoneri wo mu Akagera Business Group wajyanye amakuru muri RRA, bituma iyaheraho itanga cartes jaunes ishingiye kuri ayo makuru yari ihawe n’uwo mukomisiyoneri.

Tugarutse ku kibazo cy’ubushobozi bwa ziriya bisi byavugwaga ko ari iza Mercedes- Benz nyirizina( iki ni ikigo cyo mu Budage gikora imodoka zikomeye), haje gukorwa iperereza ryo kureba ubuzima bw’izi bisi biza kugaragara ko mu by’ukuri zifite moteri bita Bharat Benz ndetse n’ibikoresho bya moteri byitwa MVC 240.

Ni amakuru yarakaje abaguze ziriya bisi bavuga ko babeshywe, bizezwa imodoka zikomeye kandi ari ikinyoma, ibyo ariko abo mu Akagera Motors bo barabihakana.

N’ubwo babihakana, abo muri Nile Safaris Express bikoreye ubwabo bugenzuzi, babaza abo ku ruganda Mercedes Benz nyirizina baza kuvumbura ko moteri zizo bisi zikorwa n’ikigo cyo mu Buhinde kitwa Daimler India Commercial Vehicles gikorera ahitwa Chennai.

Iki ni ikigo gishamikiye ku kindi cyo mu Budage kitwa Daimler Truck AG gikora imodoka zisanzwe zikoreshwa mu Buhinde, zikaba zarakozwe hashingiwe ku miterere y’ubutaka bw’Ubuhinde kandi birumvikana ko butandukanye n’ubw’u Rwanda.

Hari umwe mu Bahinde witwa Sunil Ramana wasobanuye impamvu ziriya modoka ziswe Bharat Benz.

Ramana avuga ko ikibazo kiri ku isoko ry’u Buhinde ari uko abantu bahitamo kugura ibintu bihendutse ariko bidakomeye.

Ngo bagura batitaye ku ngaruka ibyo baguze make bishobora kuzateza mu gihe kiri imbere.

Hari inyandiko uriya Muhinde aherutse gutangaza ivuga ko ikibazo kiri kuri ziriya modoka ari uko abantu bumvise ko zitwa Benz bagira ngo ni za Benz zo mu Budage zizwiho gukomera no gusa neza.

Avuga ko izo mpamvu ari zo zatumye aho kugira ngo kiriya kigo cyo mu Buhinde kiyite “Daimler India Inc” cyahisemo kwiyita “BharatBenz” kandi ngo byaracyunguye.

Ku rubuga rwa BharatBenz handitseho ko iki kigo cyishimira ko bisi zacyo zikoresha 90% by’ibikoresho biboneka mu Buhinde.

Kwiyitirira Benz ‘nyayo’ ntibyatumye koko ‘iba yo nyayo’ kuko hari itandukaniro hagati ya moteri za Benz zombi.

Ku rubuga rwa BharatBenz handitseho ko iki kigo cyishimira ko bisi zacyo zikoresha 90% by’ibikoresho biboneka mu Buhinde.

Ibyo byatumye abaguzi bo mu Buhinde bakunda izo bisi ndetse n’abo mu Rwanda biba uko ariko aba bo baje gusanga barabeshywe.

Umwe mu banyamategeko ba kimwe mu bigo bifite izi bisi mu Rwanda aherutse kubwira Taarifa ko icyizere Abanyarwanda bagiriye ziriya bisi cyabahombeje bituma bagana ubutabera kandi nabyo ubusanzwe bigira ikiguzi.

Ikigo Nile Safaris Express cyagannye urukiko ariko ku nshuro ya mbere kiratsindwa gusa kiza kujurira mu rubanza cyavugaga ko cyahombejwe miliyoni Frw 300.

Ibyo mu rukiko byaje gukomereza ku kirego Akagera Business Group kagejeje muri rukiko kivuga ko Rwanda Revenue Authority yatanze cartes jaunes zanditseho amazina atari yo ni ukuvuga Mercedes Benz kandi mu by’ukuri ari BharatBenz.

N’ubwo hari ibihamya byatanzwe n’abaguze bisi z’iki kigo, urukiko rwanzuye ko Akagera Business Group iri mu kuri.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Akagera Business Group bwoherereje Taarifa inyandiko ya email binyuze ku banyamategeko b’iki kigo ivuga ko ‘bagurishije ikigo Kigali Safaris Express bisi mu buryo buboneye kandi bugaragara mu nyandiko zikurikira: Proforma Invoice; Contract na Delivery Note.’

Iyo nyandiko( email) ivuga ko muri izo nyandiko zose nta na hamwe herekana ko Akagera Business Group( ABG) yagurishije Mercedes Benz MCV 240  kuri Kigali Safaris Express.

Icyakora hari inyandiko y’ikoranabuhanga ubwanditsi bwa Taarifa bufite ivuguruza iyo mvugo.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Akagera Motors burishimira uko ibyo mu nkiko byanzuwe ariko, ku rundi ruhande, abashoramari b’Abanyarwanda bo bararirira mu myotsi bavuga ko bashutswe bagura imodoka zidafite imbaraga none no mu nkiko bimwe ubutabera.

Umwe muri bo tutavuga amazina kuko ari ko yabishatse avuga ko Akagera Motors yungukiye muri ubwo butekamutwe, ariko we na bagenzi be barahomba bituma imodoka zabo ziborera mu magaraje.

Hejuru y’ibi, Taarifa iramenyesha abasomyi bayo ko hari abanyamategeko ba Akagera Business Group bavuze ko bazarega iki kinyamakuru  iyi nkuru nisohoka itavuga neza iki kigo cy’ubucuruzi.

Kugeza ubu, ibintu ni uko bimeze haba ku ruhande rw’iki kigo haba no ku ruhande rw’Abanyarwanda bavuga ko bashutswe bagura imodoka zitujuje ubuziranenge babwiwe.

Aba bavuga ko batahawe ubutabera bityo bakifuza ko ibintu byasubirwamo.

TAGGED:AbanyarwandaBenziBisiBudageBuhindefeaturedUbutekamutweUmutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miss Rwanda 2020 Yambitswe Impeta Na Rwiyemezamirimo Wo Muri Ethiopia
Next Article Janet Museveni Yakize COVID-19 Yari Yaranduye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?