Ikigo Bboxx Cy’Abongereza Kigiye Gushora Mu Rwanda Miliyoni $100

Bboxx yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho gukorana n’Afurika muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko, igiye kwimura icyicaro cyayo kikava i London mu Bwongereza kigashyirwa i Kigali mu Rwanda.

Gisanzwe kizwiho gutanga serivisi zitandukanye zirimo amashyiga ya gazi, gazi ubwayo, telefoni zishyurwa mu byiciro n’ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Icyemezo cyo kwimurira ibiro bikuru by’iki kigo mu Rwanda cyaraye gitangajwe n’Umuyobozi mukuru wa Bboxx ku rwego rw’isi witwa Mansoor Hamayun mu kiganiro yahaye abitabiriye umunsi wa kabiri w’Inama ihuza abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abongereza yitwa UK-Rwanda Business Forum.

Mansoor Hamayun

Hamayun avuga ko ikigo cye giteganya guhugura Abanyarwanda 1000 biyongera ku bandi cyari gisanzwe gikoresha; bigakorwa mu rwego rwo kongera umubare w’abafite ubumenyi mu byo gitangamo serivisi hagamijwe kwagura amarembo n’ahandi muri Afurika.

- Kwmamaza -

Muri icyo cyekerezo, iki kigo kizashora mu Rwanda, mu gihe cy’imyaka itanu, miliyoni $100.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko muri icyo gihe, buzaba bwaragejeje ibikorwa bya Bboxx ku bantu miliyoni 36 bitarenze umwaka wa 2028, bikazakorwa ku bufatanye n’ikigo cyo muri Kuwait kitwa Kuwaiti Investment Company, EnerTech.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, Francis Gatare avuga ko iryo shoramari rya Bboxx rishyize mu gaciro kubera ko u Rwanda rumaze kuba ihuriro ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Gatare avuga ko abashoramari bose bifuza kuyishora mu Rwanda bahawe ikaze kandi ko batazabyicuza kubera ko ari igihugu gifite ibikwiye byose ngo ugishoyemo yunguke.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda, RDB, Francis Gatare

Yemeza ko u Rwanda ruri mu cyerekezo cy’aho isi igana kandi ko rukataje.

Kuba u Rwanda ari umunyamuryango wa Commonwealth kandi Perezida warwo akaba ari we uyoboye uyu muryango muri iki gihe, bituma rugirana ‘umubano wihariye’ n’Ubwongereza.

Bboxx ni Ikigo cy’Abongereza cyatangijwe n’abanyeshuri bari barangije muri Kaminuza ya Imperial College mu mwaka wa 2010.

Bari abanyeshuri batatu, icyo gihe bakaba baratangirije ibikorwa byabo mu Rwanda nk’ahantu babonaga ko hafite ejo hazaza heza mu rwego rw’ishoramari.

Kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 2023, ibikorwa by’iki kigo byagukiye ahantu 11 hatandukanye muri Afurika, kandi  10% by’ingo z’Abanyarwanda zahawe amashanyarazi n’iki kigo.

Ibikorwa byayo byageze no mu kwegereza Abanyarwanda imodoka zikoresha amashanyarazi.

Biteganyijwe ko Bboxx nirangiza gushyira icyicaro cyabo mu Rwanda izagurira ibikorwa byayo mu bihugu 11 by’Afurika, buhoro buhoro ikazakomereza n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version