Polisi Yavuze Impamvu Permis Yo Gutwara Igira Igihe Ikongera Gukorerwa

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yasubije uwari umubajije impamvu uruhushya rwo gutwara imodoka rugira igihe cyo gusaza kandi impamyabumenyi isanzwe itajya isaza, asubiza ko biterwa n’uko umuntu ashobora gusaza ntakomeze kureba neza cyangwa akagira indi mpamvu ituma gutwara bimunanira.

Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 31, Mutarama, 2024 ACP Rutikanga yatanze ibisobanuro bitandukanye ku bibazo yabajijwe n’Abanyarwanda bakurikiranaga iki kiganiro ku bitangazamakuru bya RBA.

Umwe mu baturage yabajije ati: “Kuki uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rurangiza igihe kandi nta diplôme irangiza igihe?”

Rutikanga yavuze ko n’ubwo ariko amategeko abiteganya abantu bakwiye kumenya ko ibijyanye no gutwara ibinyabiziga bijyana n’imiterere y’umuntu.

- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga

Ati: “Nibyo koko itegeko niko ribiteganya, ntabwo ari amahitamo y’abantu. Ariko nanone gutwara ikinyabiziga hari aho bihuriye n’imiterere y’umuntu.”

Avuga ko nyuma yo gukorera permis, hari igihe umuntu ashobora kugira ubumuga ijisho ritakireba cyangwa ibindi bice by’umubiri bidakora nk’uko byakoraga mbere.

Ati: “Ibyo rero niko bizahora.”

Ku bijyanye n’amategeko y’umuhanda, ACP Rutikanga yavuze ko nayo ubwayo ahinduka cyane ko n’ibyapa bishobora guhinduka.

Kubera ko imihanda ihinduka bitewe n’icyerekezo igihugu kirimo, Polisi ivuga ko n’amategeko y’umuhanda ahinduka.

Polisi isobanura ko kuba umubiri w’umuntu uhinduka bitewe no gukura cyangwa ibindi byamubaho bimugwiririye kandi n’imihanda igahinduka, ni ngombwa ko abantu bongera gukorera uruhushya rw’agateaganyo.

Icyakora urwa burundu rwo ntirukorerwa ahubwo harebwa niba imyaka runaka afite cyangwa imiterere y’ubuzima bwe bimwemerera ko uruhushya rwe rwakongererwa igihe cyangwa se rutakongerwa.

Hari n’ubwo biba ngombwa ko uwo muntu atemererwa kongera gutwara iyo ibizamini by’abaganga bigaragaza ko ubuzima bwe butamwemerera kongera gutwara.

Umuvugizi wa Polisi kandi yasabye Abanyarwanda bazi ko barwaye kwirinda gutwara imodoka igihe cyose bumva ko baramutse nabi kandi bagakomeza kujya bisuzumisha kugira ngo barebe uko umutima wabo uhagaze, uko umuvuduko w’amaraso umeze n’ibindi.

Asaba abazi ko bajya barwara igicuri kwirinda gutwara imodoka kenshi kuko gitera gitunguranye kandi kitagira ibimenyetso mpuruza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version