BlackBerry yamenyekanye ku isi nk’uruganda rukora telefone zigezweho kandi zigeze no gukundwa cyane mu Rwanda kubera ikoranabuhanga zari zikoranye riziha umutekano ku buryo kwinjira mu makuru y’abazikoresha byari ingorabahizi.
N’ubu izi telefoni ziracyaboneka ku isoko ariko si nyinshi kuko zifitwe n’abakora cyane cyane mu by’umutekano ku rwego rwo hejuru.
Gisanzwe gikorera muri Canada n’ahandi ku isi.
Ubuyobozi bw’iki kigo buherutse gutangaza ko buri mu biganiro n’ibigo by’itumanaho mu Rwanda ngo hatangizwe imikoranire binyuze mu kubiha serivisi z’umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Iki kigo giherutse gutangaza ko cyavuye mu bikorwa byo gukora telefoni kitirirwa ahubwo cyinjira cyane cyane mu bijyanye no gutanga serivisi z’ikoranabuhanga, ku bijyanye n’umutekano waryo ndetse no gukora ibikoresho bigezweho byaryo bitari mudasobwa, telefoni na “tablets”.
Mu myaka yo hambere iki kigo cyakoraga telefoni zitwaga BlackBerry Bold 9700, BlackBerry Torch 9800 na BlackBerry Priv.
Abakozi b’iki kigo bari mu baherutse kwitabira inama mpuzamahanga ku by’umutekano mu itumanaho yabereye i Kigali yiswe CyberTech Africa 2023.
Imwe mu ntego kiriya kigo kivuga ko kizafatanyamo n’u Rwanda ni iby’ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije.
Kubera imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ikoranabuhanga, abagizi ba nabi bakora uko bashoboye ngo barebe ko basahura amafaranga rubika muri Banki nkuru.
Niyo mpamvu imibare iherutse gutangazwa n’iyi Banki, ivuga ko hagati y’umwaka wa 2020 n’uwa 2021, yagabweho ibitero by’ikoranabuhanga 74.243.
Amahire ni uko ntacyo byagezeho kubera ko ifite ubwirinzi buhamye.
Gukorana na Blackberry byitezweho kuzarufasha gukomeza ubwo bwirinzi kubera ko iki kigo nacyo ari inzobere muri uwo murimo.
Nk’ubu binyuze muri izi serivisi z’ikoranabuhanga iki kigo gitanga, giherutse gutangaza ko mu gihembwe cya mbere cya 2023, cyinjije miliyoni $656, izigera kuri 206$ zavuye muri ibi bikoresho bindi by’ikoranabuhanga ikora, mu gihe izindi 418$ zavuye muri serivisi zo gutanga umutekano mu by’ikoranabuhanga.
Ingengo y’imari yose y’iki kigo ibarirwa agaciro ka miliyari $ 2.