Imiti Itatu Irimo Uwa Malaria Igiye Kugeragezwa Mu Kuvura COVID-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko hagiye gukorwa igerageza ku miti ya Artesunate, Imatinib na Infliximab isanzwe ivura indwara zitandukanye, harebwa niba ishobora korohereza abantu barembye kubera COVID-19.

Ni ubushakashatsi bugamije kureba niba iriya miti ishobora kugabanya ibyago byo kwicwa n’icyorezo cya COVID-19, kimaze guhitana abantu miliyoni 4,3 ku isi.

Iryo gerageza ryiswe Solidarity PLUS rizahuriza hamwe abashakashatsi bo mu bitaro bisaga 600, mu bihugu 52. Umubare w’ibihugu wiyongereyeho 16 ugereranyije n’ibyitabiriye igerageza rya mbere riheruka.

Ni urugendo rwo gushakisha umuti wa COVID, nyuma y’uko igerageza rya mbere ryakozwe ku miti ine ya Remdesivir, Hydroxychloroquine, Lopinavir na Interferon, ryerekanye ko ifasha gake cyane cyangwa ntigire icyo imarira umuntu urembye.

- Advertisement -

Iyi miti itatu noneho igiye gukorerwaho igerageza yatoranyijwe n’inzobere mu by’imiti, kubera ubushobozi ifite n’imiterere y’uburwayi bwa COVID-19.

Imiti izakorerwaho igerageza yatanzwe nk’impano n’inganda ziyikora.

Umuti wa Artesunate ukorwa na Ipca Laboratories yo mu Buhinde, igakoreshwa mu kuvura malaria.

Biteganywa ko mu igerageza uyu muti uzajya uterwa umuntu mu rushinge mu minsi irindwi, agahabwa ingano y’umuti yateganyijwe mu kuvura malaria y’igikatu.

Artesunate ikomoka kuri artemisinin, umuti ukoreshwa mu kuvura malaria kuva mu myaka isaga 30 ishize. Ukomoka ku cyatsi cya Artemisia annua.

Icyo cyatsi byigeze gutangazwa ko Madagascar yakivumbuyemo umuti wa COVID-19, ariko ntiwemerwa.

Umuti wa Imatinib wo ukorwa n’uruganda Novartis cyo mu Busuwisi, ukoreshwa mu kuvura kanseri zitandukanye.

Biteganywa ko mu igerageza wo uzajya uhabwa umurwayi binyuze mu kanwa, inshuro imwe ku munsi mu gihe cy’iminsi 14.

Igerageza ry’ibanze ryakorewe mu Buholandi ryagaragaje ko Imatinib ifasha cyane ibihaha mu bwirinzi, ari naho hantu hangizwa cyane na COVID-19.

Umuti wa gatatu ni Infliximab ikorwa na Johnson and Johnson yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikoreshwa mu kuvura indwara zifata ubwirinzi bw’umubiri (immune system).

Biteganywa ko mu igerageza uriya muti uzajya uterwa umuntu mu rushinge inshuro imwe gusa.

Hazajya hatangwa umuti mu ngano yagenewe kuvura Crohn’s Disease ifata urwungano ngogozi. Uyu muti unavura indwara ya rheumatoid arthritis iteza uburibwe mu bice bitandukanye by’umubiri, cyane cyane mu ngingo.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko kubona imiti myinshi kandi ikora neza mu kuvura abarwaye COVID-19 bikomeje gukenerwa cyane, ku buryo bishimiye kurangaza imbere ubu bushakashatsi.

Ati “Ndifuza gushimira guverinoma zitabiriye ubu bushakashatsi, ibigo bikora imiti, ibitaro, abaganga n’abarwayi, bashyize hamwe mu gukora ibi ku rwego rwo kwishyira hamwe nk’isi.”

Ibihugu bizakorerwamo ubwo bushakashatsi birimo ibyo muri Afurika nka Botswana, Misiri, Ethiopia, Kenya, Mali, Mozambique, Niger, Sierra Leone na Nigeria.

Ibindi bihugu twavuga nka Albania, Argentina, Brazil, Canada, Colombia, Finland, u Butaliyani, Norvege, Portugal, Saudi Arabia, Espagne n’u Busuwisi.

Ni ubushakashatsi biteganywa ko buzasozwa ku wa 14 Gicurasi 2022, ku buryo nibura ibyavuyemo, niba nta gihindutse buzatangazwa ku wa 1 Nyakanga 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version