Ikigo Mpuzamahanga Cy’Imari Cya Kigali Kiri Hafi Kwakira Abandi Bashoramari

Ubuyobozi bw’Ikigo Kigali International Finance Center( KIFC) buvuga ko hari abashoramari bazaturuka muri  Luxembourg na Suède bashaka kugishomiramo imari. Iki kigo kitezweho kuba intangarugero mu micungire y’imari izakibikwamo iturutse hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri iki kigo witwa Ntoudi Mouyelo aherutse kubwira Jeune Afrique ko  hari abashoramari bo muri Luxembourg bashaka gushora amafaranga yabo muri kiriya kigo.

Biteganyijwe ko abashoramari bo muri Luxembourg na Suède bazashinga ishami rizita ku mari izashorwa muri kiriya kigo iturutse imihanda yose muri Afurika.

Gusa izina ry’iryo shami ntiriratangazwa.

- Advertisement -

Ikindi ni uko abashoramari bo muri kiriya kigo bashaka ko amafaranga y’ibihugu by’Afurika ashorwa mu mishinga mito n’iciriritse yajya acungwa na kiriya kigo kugira ngo hatagira abayakoresha mu bikorwa atateganyirijwe.

Ibi bizakorwa mu cyo bise special-purpose vehicle Ntoudi Mouyelo avuga kandi ko hari ikindi kigega cy’abo muri Suéde giteganya kuzashora amafaranga mu kigo Kigali International Finance Center.

Biteganyijwe ko gahunda irambuye y’iki kigega izaganirwaho kandi ikemezwa muri Kamena 2022 ubwo mu Rwanda hazaba habera inama ya Commonwealth.

Ikigo KIFC cyatangiye gukora ku mugaragaro mu mwaka wa 2010. Igitekerezo cyo kugishinga cyatangiye mu mwaka wa 2017.

Intego ni ugufasha abashoramari bo muri Afurika kubona ahantu hizewe kandi batekanye.

Jeune Afrique ivuga ko u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Luxembourg ndetse n’u Bushinwa mu rwego rwo kunoza imikorere ya kiriya kigo.

Hagati aho kandi hari abashoramari bo mu bihugu by’Amajyepffo y’Afurika n’ibyo mu Burengerazuba bwayo bivuga ko byifuza kuzashyira amafaranga yabyo muri KIFC.

Ntoudi Mouyelo(Photo@Jeune Afrique)

Ntoundi avuga ko hari n’abashoramari bo mu Birwa bya Maurice nabo bashaka kuzana amafaranga yabo muri kiriya kigo.

Amategeko agenga iby’imari mu Rwanda yaravuguruwe kugira ngo yorohoreze abashoramari kuzana imari yabo mu Rwanda.

Icyo u Rwanda rushyize imbere muri byose ni ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga mu by’imari niryo bita mu Cyongereza FinTech( Financial technology).

Mu rwego rwo gukomeza gukurura abashomari, Leta y’u Rwanda yasoneye umusoro w’imyaka irindwi abashoramari bashora mu rwego rw’ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu by’ingufu.

Mu Ugushyingo 2022 muri kiriya kigo hashinzwe ikigega kiswe Virunga Africa Fund I cyashyizwemo imari shingiro ya miliyoni 250 $.

Abashoramari bakomeye bashyizemo amafaranga yabo ni Ikigo Qatar Investment Authority na  Rwanda Social Security Board.

Intego y’u Rwanda ni uko ikigega cyose kizashorwamo Miliyoni ziri hagati ya 100 na Miliyoni 120 $.

U Rwanda ngo ni cyo gihugu guhagaze neza mu ishoramari mu by’imari ndetse kurusha Afurika y’Epfo.

Intego y’iki gihugu ni uko abashoramari b’Afurikabose bagana u Rwanda bakarubikamo imari yabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version