Ingabo Z’u Burusiya Zitezwe Kugera Mu Murwa Mukuru Wa Ukraine Mu Gihe Gito

Amakuru atangwa n’inzego z’iperereza za Amerika aremeza ko ingabo z’u Burusiya ziteguye kugera mu Murwa mukuru wa Ukraine kuri uyu wa Gatanu. Hagati aho Perezida wa Ukraine aratakambira amahanga ngo amutabare, akanega Amerika na OTAN/NATO kumutererana.

Umujyanama wa Perezida wa Ukraine witwa Anton Herashchenko avuga ko  uyu munsi wa Gatanu ari wo uri munsi mubi Ukraine iri bugire mu mateka yayo kuko akurikije umuvuduko ingabo z’u Burusiya zifte, ngo zirarara muri Kiev.

Ziri kugana yo ziturutse mu gace ka  Chernihiv  kari mu Majyaruguru ya kiriya gihugu, mu gihe hari n’izindi zinjiriye mu gace ka Ivankiv, ibi zikabikora mu rwego rwo kugukubakuba Umurwa mukuru Kiev.

Nizirangiza gukubakuba uyu mujyi, zirahita zigabanyamo ibice hanyuma abasirikare mu mutwe udasanzwe w’u Burusiya batangize igitero cyeruye ku Murwa mukuru.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko abasirikare 10 000 ari bo bari bugabe igitero simusiga muri Kiev.

Ikindi kiri kuvugwa ni uko umugambi w’Abarusiya ari ukugwa gitumo Perezida wa Ukraine witwa Zelensky, Abaminisitiri be n’abagize Inteko ishinga amategeko bagategekwa gusinya amasezerano y’amahoro no kuyoboka ubutegetsi bwa Moscow.

Hagati aho, Perezida wa Ukraine yanenze amahanga kumutererana mu bibazo afite.

Avuga ko amahanga yagombye kumutabara, akamukiza u Burusiya bushaka kugira Ukraine ingaruzwamuheto.

Ejo hashize( taliki 24, Gashyantare), Perezida wa Ukraine yari yavuze ko we n’ingabo ze bagomba kwivuna umwanzi uko byagenda kose.

Yabwiye u Burusiya ko igihe kigeze ngo bubone ko Ukraine atari agafu k’imvugwarimwe, ko ari igihugu kigenga kandi gishobora kwihagararaho.

Yabwiye Vladmir Putin ko burya uguhiga ubutwari mutabarana.

Ibi yabivuze nyuma y’uko u Burusiya bwatangije intambara yeruye kuri Ukraine bugamije kuyivana mu maboko y’Abanyaburayi, buvuga ko bayinyuramo bakaza kuyibuza amahwemo.

Putin yahaye gasopo Abanyaburayi n’Amerika bashaka kuza gufasha Ukraine, ababwira ko utarabona u Burusiya abubarirwa!

Mu ijambo amaze igihe gito atambukije, yavuze ko gushaka gukoma imbere ibitero by’u Burusiya ari ukuvunikira ubusa kandi ko uri bubigerageze uwo ari we wese, ari buze kubikuramo isomo.

Zelenskyy we yasubije Putin ko  abaturage b’igihugu cye bari bwitabare, bakirwanaho.

Ati: “Ntabwo tuzatera intambwe dusubira inyuma, tuzarasana namwe, ntabwo muzabona imigongo yacu ahubwo muzabona amasura yacu. Nta gusubira inyuma nta no gushyira intwaro hasi.”

Umunyamakuru wa CNN( Cable News Network) witwa Chance uri i Kiev atangaza ko ibisasu bikomeje kwisuka muri uyu mujyi ndetse ngo hari kugaragara imirongo miremire y’imodoka z’abaturage bari guhunga.

Mu rucyerera rwo ku wa Kane taliki 24, Gashyantare, 2022 nibwo Putin yategetse ingabo ze gutangiza intambara kuri Ukraine kuko ngo u Burusiya ntibwakomeza kubaho buturanye n’igihugu cyabaye icyambu cy’abanzi babwo.

Vladmir Putin yavuze ko intego ari uguca intege igisirikare cya Ukraine agashyiraho ubutegetsi butamutesha umutwe.

Yasabye abasirikare ba Ukraine ko niba bakunda ubuzima bwabo bagomba gushyira intwaro hasi bagasubira mu ngo zabo, bitaba ibyo ngo barabona ibyo amaso yabo atigeze abona.

Hari amakuru avuga ko ingabo z’u Burusiya zarangije guca intege iza Ukraine zari zishinzwe kurinda ikibuga cy’indege cya Boryspil mu Murwa mukuru Kiev.

Izi ngabo kandi zarangije gufunga inzira y’amazi yinjirira mu Nyanja y’Umukara n’Inyanja yitwa Azov, bikaba byakozwe mu rwego rwo gukumira ko hagira umusada uhabwa Ukraine uciye muri iyo nzira.

Amafoto yasohotse yerakana ingabo z’u Burusiya ziri gupakira imodoka z’intambara zizigejeje ku cyambu cya Odessa kuri ku Nyanja itukura.Hari n’ubwato bupakiye indege z’intambara zirimo za kajugujugu n’izindi zifashishwa aho rukomeye.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamaganye ibya kiriya gitero avuga ko nta mpamvu ifatika yo gutangiza intambara u Burusiya bwari bufite.

Yasohoye itangazo ryamagana kiriya gitero avuga ko ari igitero cyakozwe cyatekerejweho ariko kitari gikwiye.

Avuga ko u Burusiya ari bwo bugomba kuzabazwa urupfu rw’abazagwa muri iriya ntambara ndetse n’ibizahangirikira byose.

Umukuru w’Amerika avuga ko azakomeza gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Ukraine kandi ngo abagize itsinda rye rishinzwe umutekano bagomba kujya bamugezaho uko byifashe mu bihe bidahindagurika.

Kuri uyu wa Gatatu Inteko ishinga amategeko ya Ukraine yemeje umushinga w’Itegeko ryemerera abaturage bose bafite imyaka y’ubukure gutunga imbunda kandi n’abahoze mu gisirikare basezerewe bemererwa kongera  gusubira mu gisirikare bagafata imbunda.

Abahoze mu gisirikare cya Ukraine babarirwa mu bantu 200,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version