Ikigo Ndangamuco Cy’Abafaransa Kigiye Kongera Gufungurwa Mu Rwanda

Iki kigo kizaba gikorera ku Kimihurura

Ambasade y’u Bufaransa ikomeje imyiteguro yo gufungura ikigo gishya ndangamuco, kizasimbura icyari kizwi nka Centre Culturel Franco-Rwandais, cyasenywe mu 2014.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umuyobozi w’ibikorwa bya Ambasade y’u Bufaransa i Kigali, Jérémie Blin, yasuye aharimo gutunganywa icyo kigo, ku Kimihurura. Ambasade yatangaje ko mu gihe cya vuba hazatangira kubera ibikorwa by’umuco n’ururimi rw’Igifaransa.

Iki kigo kizaba kigizwe n’ibice bibiri, kimwe kigizwe n’ibiro by’abagishinzwe n’ibijyanye n’Indimi, ikindi kikazaba kirimo ahakorerwa imurikabikorwa bishingiye ku muco, inama ndetse n’ibitaramo.

- Advertisement -

Byitezwe ko kizaba ari ikigo giha urubyiruko uburyo bwo kwiga Igifaransa, n’abanyabugeni b’abanyarwanda bakabona ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

Ubwo ikigo cya mbere cyasenywaga mu myaka irindwi ishize, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka cyari cyubatsweho butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikijyanye n’imyubakire igezweho.

Ni igikorwa ariko cyahujwe n’umubano utari wifashe neza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ubu ukomeje kuzahuka guhera ubwo Perezida Emmanuel Macron yatorerwaga kuyobora u Bufaransa mu 2017.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version