Uwanditse Itangazo Rya Leta Ryo Kubika Ambasaderi W’u Butaliyani Yirukanywe

Minisitiri w’Umutekano akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yirukanye ku kazi uwari umuyobozi wungirije w’ibiro bye, Bulakali Mululunganya Aristide, amuziza amakosa mu itangazo ryabikaga urupfu rw’uwari Ambasaderi w’u Butaliyani muri icyo gihugu, Luca Attanasio.

Ku wa Mbere nibwo uwo mudipolomate yarasiwe hafi ya Goma, ubwo yari kumwe n’abakozi b’itsinda ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ibiribwa, PAM.

Nyuma y’urwo rupfu, Guverinoma ya RDC yasohoye itangazo ivuga ko rwagizwemo uruhare n’umutwe w’abarwanyi wa FDLR.

Minisiteri y’umutekano ariko kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo ko yahagaritse ku kazi umuyobozi wungirije w’ibiro bya Minisitiri, ashinjwa ko nyuma y’urwo rupfu yasinye ndetse agatangaza ubutumwa mu binyamakuru byo mu gihugu na mpuzamahanga, atabifitiye ububasha cyangwa ngo abe yabiherewe uburenganzira.

- Kwmamaza -

Ni ibintu ngo yakoze atabyemerewe, kandi avugamo Minisiteri y’umutekano na Guverinoma ya RDC.

Muri icyo gitero, umurinzi wa Ambasaderi Attanasio witwaga Vittorio Iacovacci yahize agwa aho, mu gihe uwo mudipolomate yaguye mu bitaro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Congo, Monusco, kubera ibikomere yagize ubwo yaraswaga mu nda.

Minisiteri y’umutekano ya RDC yatangaje ko ambasaderi yagiriye uruzinduko mu bice birimo umutekano muke atabimenyesheje ubutegetsi bwa leta, haba ku rwego rw’gihugu cyangwa urw’intara, ngo ahabwe umutekano uhagije.

Inama y’umutekano yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi yahise itegeka ko nta mudipolomate uzongera kurenga umurwa mukuru Kinshasa ngo agirire uruzinduko imbere mu gihugu, atabanje kubimenyekanisha no guhabwa uburenganzira n’inzego zibishinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version