Ikigo Nyarwanda Gisana Imihanda Kiyishyura Kitayisuzumye

PAC yavuze ko ubuyobozi bw’Ikigega gishinzwe kwita ku mihanda, (Road Maintainance Fund) bwatashye Imihanda kitasuzumiwe ubuziranenge ikemezwa ko ikomeye ariko ntitinde kwangirika.

Ku ikubitiro iki kigega cyatangiye gifite uburyo bwo gutera inkunga ibyo gusana imihanda ireshya na kilometero 2000 ariko kiza kongererwa ubushobozi bwo gutera inkunga ireshya na kilometero 2000.

Ikibazo cyagaragaye ni uko iki kigo cyishyuye miliyari Frw 1 ku muhanda bivugwa ko yasanwe ariko nta suzuma iki kigo cyakoze, ngo kiyisure.

Ibi bikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023, iri kubazwaho inzegonl za Leta zagarayemo imicungire mibi.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Road Maintenance Road , RMF, witwa Thomas Sibomana yabwiye abayobozi muri PAC ko bishyuye ariya mafaranga kuko bari bahawe raporo na RTDA, iki kikaba ari ikigo gishinzwe kwita bwikorezi.

Raporo ya RTDA ngo yemezaga ko imihanda yakozwe neza.

Sibomana yabwiye Abadepite ba PAC ati: “Twakoraga uburyo bwo gufata impagararizi(samples) ubundi tugasaba abafatanyabikorwa bacu nka RTDA tuti muturebere niba ibikorwa byabo byose muri raporo zabo z’umugenzuzi w’umushinga no kuba izo nyemezabuguzi zemejwe ku rwego rwa RTDA tukavuga tuti ibi twashobora kubishingiraho kugira ngo rwiyemezamirimo yishyurwe”.

Depite Bakundufite Christine uri mu bagize PAC yavuze ko uwasinye ngo ayo mafaranga asohoke byari bikwiye kumutera ubwoba.

Ati: “Nta kuntu nshobora gufata amafaranga nkayishyura nk’ikigo ngo kanaka yandebeye. Iyi mihanda mwishyuye ibaye iri muri yayindi umugenzuzi avuga ko igomba gusenywa uwaba arebwa bwa mbere ni iki kibazo ni wawundi wishyuye amafaranga.”

Iyo mihanda yagaragajwe harimo imihanda Kigali-Muhanga-Akanyaru, umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira-Meru n’ikiraro cya Nyabarongo kiriho ibinogo byinshi kandi cyaragiyeho miliyari Frw 1.4

Undi muhanda mubi kandi warishyuwe ni uwa Kigali-Muhanga-Akanyaru kuko ngo nta buzima ugisigaranye ndetse n’imirimo yo gusana ihakorerwa ngo ni ukugira ngo udafungwa burundu.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa Valens ati “Njye numvise ari igisubizo kidasanzwe, ni ukuvuga ngo namwe murumva ari nko kuyajugunya. Ariko se koko ni ko byakagombye kugenda?”

Mugenzi we witwa Depite Mutesi Anitha amaze kubona gusubiza ibibazo byose byananiranye yahise abaza ati “Umuyobozi Mukuru atubwire imwe imihanda iyo mwaba mwarasuye mukayishyura nibura mwahageze.”

Na Depite Muhakwa ati: “Muduhe urugero rw’imihanda mwasuye mbere yo kwishyura”.

Sibomana yasubije ko umuhanda bashobora kuwusura nka kabiri mu byiciro bine bishyuye, iki gisubizo gituma Abadepite bavuga ko ibintu byose bumva bisubiye irudubi.

Uwimanimpaye Jeanne d’Arc ati: “Wakwicara mu biro ukavuga ngo ngiye kwishyura gusa, ahubwo ndumva mudusubije inyuma.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidele Abimana wari uri mu cyumba ibi byavugirwagamo yagaragaje ko ubusanzwe RTDA itanga amasoko yo gusana imihanda, RMF ikazishyura imirimo yakozwe.

Ati:“Twari twatangiye inzira yo gutegura uburyo bushya bwo gusana imihanda harimo no kureba uruhare rw’iki kigega ariko ni inyandiko tukinoza. Mubitwemereye twafata iyo nshingano yo kugira ngo duhuze neza izo nshingano ziri muri RMF no muri RTDA hanyuma turebe igikwiye harimo no kureba niba ari inshingano zajya mu rwego rumwe”.

Abimana yanavuze ko gusana imihanda biza nyuma yo kubaka imihanda, bityo ko hari kubakwa uburyo bwatuma imihanda isanwa kandi neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version