Komisiyo Y’amatora Yaburiye Abazahimba Imikono

Hon Oda Gasinzigwa

Komisiyo y’igihugu y’amatora yasabye abifuza gutorerwa kuyobora u Rwanda kutazahirahira ngo bahimbe imikono y’ababasinyiye hirya no hino mu gihugu.

Perezida w’iyi Komisiyo y’amatora Oda Gasinzigwa avuga ko aho amataliki ageze aha, hari benshi banditse bavuga ko bashaka kuziyayamariza kuyobora u Rwanda ndetse n’abashaka kuzaba Abadepite.

Taliki 17, Gicurasi, 2024 nibwo kandidatire zizatangira gutangwa n’aho kwiyamamaza byo bizatangira taliki 22, Kamena birangire taliki 13, Nyakanga, 2024.

Amatora y’Umukuru w’igihugu azaba taliki 14 na 15, Nyakanga, 2024.

- Advertisement -

Abakandida bigenga batangiye gukusanya imikono taliki 18, Mata, kandi bagomba kuzageza taliki 30, Gicurasi, 2024 bararangije kuzigeza kuri Komisiyo y’amatora.

Buri wese mu bifuza kuba Perezida wa Repubulika agomba kubona imikono y’abantu 600 bemeza ko bamuzi kandi azira amakemwa.

Abantu 600 bangana n’abantu 12 muri buri Karere mu turere 30 tugize u Rwanda.

Mu kiganiro Komisiyo y’amatora iherutse guha abanyamakuru, ntiyatangaje amazina y’abantu bemeje ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda ariko umwe muri bo witwa Phillipe Mpayimana yamaze kubitangaza mu minsi yatambutse.

Uyu mugabo asanzwe akora muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda kandi mu mwaka wa 2017 nabwo yari yiyamarije kwicara mu Ntebe y’ubuyobozi iruta izindi mu Rwanda.

Oda Gasinzigwa uyobora Komisiyo y’amatora avuga ko urutonde rw’abakandida ruzatangazwa mu gito kiri imbere.

Avuga ko site z’itora 2,441 n’ubwihugiko 17, 400 byamaze gutegurwa kandi abaturage miliyoni 9.5 bamaze kwiyandikisha ko bazatora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version