Haribazwa Impamvu Z’Ibura Ry’Umuriro Hafi Mu Rwanda Hose

Iyo bangije amashanyarazi bihenda benshi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu cyatangaje ko kuba hari ibura ry’umuriro riherutse kuba hafi mu gihugu hose ryatewe n’impamvu zigikorwaho iperereza.

Impamvu ngo ni uko kugira ngo ibura ry’umuriro rigere hafi mu gihugu hose biterwa n’impamvu nyinshi.

Umuyobozi muri REG witwa Zawadi yagize ati: “Kugira ngo umuyoboro uveho ariko biterwa n’impamvu zirenze imwe ni yo mpamvu tugikora iperereza”.

Yabwiye bagenzi bacu ba IGIHE ko iri bura ry’umuriro ryabaye mu bice byinshi by’igihugu ariko hataramenyekana neza niba ari byose.

- Kwmamaza -

Yemeza ko REG iri gukora ibishoboka byose ngo ikibazo nk’iki ntikizongere ndetse yihanganisha abagizweho ingaruka bose.

Ntiharamenyekana ibyangijwe n’iri bura ry’umuriro.

Ahakunze kwibasirwa n’ibi bibazo ni nk’ahatangirwa serivisi zikenera umuriro.

Icyakora ahakorerwa ibikorwa nk’ubuvuzi cyangwa izindi serivisi zikenera umuriro kugira ngo ubuzima bw’igihugu bukomeze hakunze kuba hari imashini zitanga amashanyarazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version