Burkina Faso yafunguye uruganda rwa mbere rutunganya zahabu mu rwego rwo kongera inyungu igihugu gikura mu mutungo kamere no kugabanya kohereza zahabu hanze itaratunganywa.
Uruganda rwiswe Raffinor-BF rwafunguwe ku wa Mbere i Ouagadougou, mu muhango witabiriwe na Perezida w’inzibacyuho, Kapiteni Ibrahim Traoré.
Guverinoma ivuga ko uyu mushinga ugamije gutuma agaciro kava kuri zahabu kaguma mu gihugu.
Mu ijambo rye ,Traoré yavuze ko Burkina Faso ishaka kugera ku rwego aho zahabu n’andi mabuye y’agaciro bitunganyirizwa imbere mu gihugu, mbere yo kuhorezwa hanze.
Ati: “Turashaka gutunganya amabuye yacu yose hano iwacu. Turashaka kugira urwego rwose ruzamura agaciro k’umutungo wacu hano iwacu.”
Uruganda rwubatswe ku mafaranga arenga miliyari 11 z’ama- CFA, angana na hafi miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu cyiciro cya mbere, ruzaba rushobora gutunganya toni 164 za zahabu ku mwaka, mu gihe ubushobozi bwarwo bushobora kuzamurwa bukagera kuri toni 515.
Burkina Faso iri mu bihugu bya Afurika bifite zahabu nyinshi mu butaka bwabyo.
Icyakora, Leta imaze igihe ihanganye n’ikibazo cy’ubucukuzi bukorwa mu buryo budakurikije amategeko, magendu igatuma ingano nyayo ya zahabu ikorerwa mu gihugu itamenyekana neza.
Guverinoma kandi ivuga ko hari zahabu icuruzwa mu buryo butemewe ishobora gutanga amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu gihugu.
Mu myaka ishize, ubutegetsi bwa Traoré bwongereye uruhare rwa Leta mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse bushyiraho amabwiriza asaba ibigo by’abanyamahanga guha Leta imigabane ya 15% no guhugura abakozi b’Abanya-Burkina Faso.
Uru ruganda ruje mu gihe ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, birimo Ghana, Guinea, Mali na Côte d’Ivoire, na byo biri gushaka uburyo bwo gutunganyiriza zahabu imbere mu gihugu.
Ifoto@Perezida wa Burkina Faso

