Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikinyejana Cya 21 Cyugarijwe N’Ibibazo-Min Gatabazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikinyejana Cya 21 Cyugarijwe N’Ibibazo-Min Gatabazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2021 8:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kamena 2021 ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavugaga ijambo rirangiza amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abapolisi n’abacungagereza bakuru, yavuze ko ikinyejana cya 21 kihariye kubera ibyaha bigikorerwamo.

Yarivugiye mu ishuri rikuru rya Polisi riri mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza aho aba ofisiye bakuru muri Polisi n’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa bari bamaze iminsi mike bahugurwa ku mahoro, umutekano n’ubutabera.

Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru  ry’amategeko(ILPD) riherereye mu Karere ka Nyanza, baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa.

Byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhangana n’ibibazo by’umutekano bibangamiye umugabane wa Africa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ko ikinyejana cya 21 cyugarijwe n’ibibazo by’umutekano kurusha indi myaka yatambutse.

Yemeza ko biterwa n’ihindagurika ry’ibihe  kubera iterambere mu ikoranabuhanga, iterabwoba, ibyaha by’ikoranabuhanga, indwara z’ibyorezo n’ibindi.

Gatabazi avuga ko guhangana n’ibyo bibazo bisaba ko abantu babigiraho ubumenyi.

Yavuze ko yizeye ko ibiganiro byari bimaze iminsi ibiri bibera muri iri shuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda hari icyo bizafasha ababyitabiriye.

Ati ” Ndahamya ko ba Ofisiye bakuru murimo kwiga muri iri shuri mwakurikiye ibi biganiro ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu, ibi biganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera muzabikuramo uburyo bwo kubasha gukemura ibibazo by’umutekano ibihugu byacu bikunze guhura nabyo bityo bikagira uburyo bwiza bwo kwizamura mu bukungu.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw ‘Igihugu yavuze ko akurikije ubumenyi azi ku batanze ibiganiro adashidikanya ko byabaye uburyo bwiza bwo kungurana ubumenyi mu gukemura ibibazo by’umutekano bijyanye n’ibihe isi irimo.

Abagenzacyaha n’abashinjacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko…

Byavuzwe n’Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika Aimable Havugiyaremye ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ariya mahugurwa.

Yavuze ko abashinjacyaha n’abagenzacyaha bagomba kuziba ibyuho biri mu mategeko bagashyira mu bikorwa ibiri mu bitabo by’amategeko.

Ngo bakwiye ‘amahugurwa ahagije’ ku byaha bigaragara mu gihe isi igezemo kandi bakiga kurushaho gukoresha ikoranabuhanga.

Yemeza ko ubushake bwa za Leta mu guhanahana abanyabyaha byafasha mu kuzamura urwego ubutabera bugezeho.

Bamwe mu bahuguwe barimo Senior Superintendent of Prison Hilary Sengabo na Superintendent of Police(SP)Thierry Munanura bavuze ko bungukiye byinshi muri ibyo biganiro aho byabafashije guhuza ibyo bize n’akazi bakora.

Bavuze ko barushijeho gusobanukirwa uko bakwifashisha ikoranabuhanga mu guhangana n’ibyaha bijyanye n’Isi y’ikoranabuhanga.

TAGGED:featuredGatabaziPolisiRwandaUbugenzacyahaUbushinjacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abasirikare Bakuru Bane
Next Article CIMERWA Yinjije Miliyari 8.7 Frw ‘Z’inyungu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Basaza Babo-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?