Ikinyuranyo Kinini Ku Bihembo Bya Miss 2021 N’Ibisonga Bye…

Iyo usuzumye usanga ibihembo byagenewe Nyampinga w’u Rwanda muri 2021 biruta kure abyagenewe ibisonga bye ndetse n’abandi bose bazaba batsinze mu byiciro runaka. Miss Rwanda 2021 azahembwa imodoka igura Frw 30 000 000 nk’igihembo cya mbere n’aho ibisonga bye buri wese ahabwe Frw 1. 800 000 nk’igihembo cya mbere.

Buri kwezi azajya ahembwa Frw 800 000 mu gihe ibisonga bye nta mafaranga bizahabwa ahubwo bizishyurirwa kaminuza.

Mu by’ukuri ikintu cy’ingenzi ibisonga bya Miss Rwanda 2021 bizahembwa ni ukwishyurirwa Kaminuza kuko ikindi cya gatatu bizahembwa ariko kidafite akamaro karambye ari ukujya kurya no kunywera muri imwe muri Hotel zo mu Bugesera.

Itangazo ryasohowe n’Ikigo gitegura amarushanwa ya Miss Rwanda 2021 rivuga ko ay’uyu mwaka azakorwa byihariye kubera COVID-19.

- Advertisement -

Azaba hakoreshejwe ikoranabuhanga abakobwa bo mu Ntara bakazajya bifata amashusho (Video) bayoherereze abashinzwe kubaha amanota.

Byari biteganyijwe ko amajonjora y’ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangirira mu Karere ka Rubavu tariki ya 9 Mutarama 2021, ariko arasubikwa kubera COVID-19.

Byemejwe ko umukobwa uzegukana ririya kamba arahembwa ibi bikurikira:

  • Imodoka nshya ya Hyundai Creta 2021 izatangwa na Hyundai Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni Frw 30.

Iyi niyo modoka ihenze kurusha izindi zose zatanzwe kuva Miss Rwanda yasubukurwa muri 2009.

Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda wa 2014 yahembwe imodoka yari imaze igihe runaka ikora, bikerekana ko uko imyaka ishira ari ko abitabira ririya rushanwa bagenda babona ibyiza kurushaho.

Iyi modoka niyo izaba ihenze kurusha izindi zahembwe ba Miss b’uru Rwanda
  • Azajya ahembwa ibihumbi Frw 800 000 ku kwezi azatangwa na Miss Rwanda Organization. Ni ukuvuga ko mu mwaka azamarana ikamba azahembwa Frw 9.600.000
  • Azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali)
  • Umushinga we uzaterwa inkunga na Africa Improved Food
  • Ya modoka yahembwe izajyamo essence yishyuwe na Merez Petroleum
  • Murandasi y’umwaka wose izatangwa na TruConnect Rwanda
  • Icyumba gitunganya imisatsi kitwa Keza Salon kizamwitaho mu mwaka wose
  • Yemerewe ko mu mpera z’icyumweru atemberana n’umuryango we muri Golden Tulip Hotel La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose
  • Afite uburenganzira bwo kurya no kunywera muri Café camellia mu gihe cy’umwaka.
  • MTN Rwanda izamuha telefoni igezweho,

Ikinyuranyo kinini ku bihembo bya Miss n’ibisonga bye…

Igisonga cya mbere:

Mu gihe Miss Rwanda 2021 azahembwa imodoka ifite agaciro ka Miliyoni Frw 30 nk’igihembo nyamukuru, igisonga cye cya mbere kizahembwa Frw 1.800 000 gusa.

Igihembo twavuga ko ari ingirakamaro kurusha ibindi igisonga cya mbere kizahembwa ni ukwishyurirwa Kaminuza ya Kigali.

Igihembo cya gatatu azahabwa ni uko we n’umuryango we bamerewe gufatira amafunguro muri Golden Tulip Hotel La Palisse i Nyamata mu gihe cy’umwaka wose.

Igisonga cya kabiri:

Umukobwa uzaza ari uwa gatatu mu bwiza ugereranyije n’abo bazaba bahatanye, nawe azahembwa Frw 1.800.000  azatangwa na Volcano Express

Azishyurirwa kandi amasomo muri Kaminuza ya Kigali

Azaba yemererwe gusohokana n’umuryango we mu mpera z’Icyumweru bakajya muri Golden Tulip La Palisse i Nyamata ‘mu gihe cy’amezi atatu gusa.’

Umushinga urimo agashya uzahabwa

  • Uzahabwa Frw 500.000 buri kwezi bingana na 6.000.000 Frw mu gihe cy’umwaka. Azatangwa na Banki ya Kigali
  • Umushinga uzakurikiranwa anahabwe n’ubufasha mu by’imari na Banki ya Kigali
  • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

–  Nyampinga w’umurage (Miss Heritage)

  • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na IGIHE Ltd
  • Bourse ya Kaminuza ya Kigali
  • Azanafashwa na IGIHE mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha umuco nyarwanda n’indangagaciro zawo

–  Nyampinga wagize igikundiro kurusha abandi (Miss Popularity)

  • Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na MTN Rwanda
  • Telefoni ya iPhone 10 Plus izatangwa na MTN Rwanda
  • Internet y’umwaka wose izatangwa na MTN Rwanda
  • Azajya ahamagara ku buntu nabyo bizatangwa na MTN Rwanda
  • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

–  Miss Congeniality (uwabanye neza na bagenzi be)

  • Azahembwa 1.800.000 Frw azatangwa na Peters Bakers
  • Bourse ya Kaminuza ya Kigali

–  Miss Photogenic (uberwa n’amafoto)

  • Azahabwa 1.800.000 Frw [umuterankunga ntaramenyekana]
  • Bourse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali

–  Talent Winner (uwagaragaje impano yihariye)

  • Azahabwa 1.800.000 Frw azatangwa na HDI Rwanda
  • Bourse yo kwiga muri kaminuza ya Kigali

Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma bazafashwa gukomeza amashuri y’icyiciro buri wese yari agiye kujyamo.

Ni ukuvuga ko uwarangije amashuri yisumbuye azarihirwa kaminuza mu gihe uwasoje kaminuza afashwa kwiga mu cyiciro cya gatatu n’abandi bigende gutyo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version