Nta Mwana Wacu Tuzongera Kwita Amazina Ya Ruzungu-Knowless

Umuhanzi Butera Knowless yaraye avugiye kuri Radio Rwanda ko we n’umugabo we bisanze bidakwiye ko abana babo bitwa amazina y’abanyamahanga. Uwo baherutse kwibaruka bamwise Ishimwe [Inzora] Butera.

Umukobwa wabo w’imfura we yitwa Ishimwe [Or] Butera.

Inzora ubundi ni igihe ukwezi(Lune, Moon) kuba kugaragara kose mu kirere, bakavuga ko kwerekanye inzora.

Butera Knowless yabivugiye mu kiganiro Amahumbezi ubwo yari yaje kuvuga ku ndirimbo nshya yise Papa aherutse guha abafana be ngo bayumve.

- Advertisement -

Bamubajije impamvu yise umwana we Inzora avuga ko igitekerezo cyazanywe n’umugabo we Ishimwe Clement, akavuga ko muri iyi minsi Clement asigaye yiyumvamo Ikinyarwanda cyane.

Knowless yavuze ko umugabo yamubwiye ko bidakwiye ko Abanyarwanda bita abana babo amazina y’amahanga kandi nta Munyamahanga wabona witwa Hategekimana.

Yavuze ko ari yo mpamvu bahisemo kwita umukobwa wabo uherutse kuvuga izina Inzora aho kumwita irindi rya ruzungu.

Mu ndirimbo Papa akebura abasore b’ubu…

 Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 4 Gashyantare 2021 nibwo yasohoye indirimbo nshya yise Papa.

Muri iyo ndirimbo avuga ku musore utera umukobwa inda, bimutunguye  bikamubera umutwaro wo kurera umwana kandi nawe akenshi aba asanzwe aba mu buzima butuma ‘ahangayikira ejo nzamera nte.’

Avuga ko bibabaje kuba umusore ukiba iwabo yatera umukobwa inda, bikaba ngombwa ko yitwa Papa w’umwana kandi nawe atarakura bihagije k’uburyo yarera abandi.

Butera yavuze ko umusore wese bizabaho agomba kwitegura impinduka mu buzima, akamenya ko umwana azakenera byinshi harimo n’icyo Mango(umutobe…) ndetse n’ibyahi bya ruzungu bita pampers.

Iyi ngingo rero ngo yagombye gutuma umusore acika ku myitwarire imwe n’imwe irimo gusesagura .

Indirimbo nshya ya Butera Knowless ‘Papa’ yatunganyirijwe muri Kina Music ikorwa n’umugabo we Ishimwe Clement.

Ibyo Knowless yaririmbye biba kuri benshi

Indirimbo ‘Papa’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version