Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikipe Izatwara CHAN Izegukana Miliyoni $ 3.5 Avuye Kuri Ebyiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ikipe Izatwara CHAN Izegukana Miliyoni $ 3.5 Avuye Kuri Ebyiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2025 11:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iki gikombe kirahatanirwa muri Gashyantare, 2025
SHARE

CAF yongereye amafaranga azahabwa igihugu kizegukana Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024), ku kigero cya 75%, imikino yayo ikazabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Imikino yayo izatangira tariki 01 irangire tariki 28, Gashyantare, 2025.

Amakuru yatangajwe na CAF avuga ko ariya mafaranga mbere yari yemejwe ko ari Miliyoni $ 2 ariko ubu azaba Miliyoni $ 3.5 ni ukuvuga ko hiyongereyeho imwe n’igice.

Mu kiganiro n’itangazamukuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7, Mutarama 2025, Perezida wa CAF; Dr Patrice Motsepe yavuze ko bahisemo kongera amafaranga CHAN ihemba kuko ari irushanwa rifasha mu guteza imbere umupira wa Afurika.

Kuri we, ariya mafaranga azafasha mu kuzamura uko umupira wo muri Afurika uteye, ikipe izatwara CHAN ikazabyungukiramo.

Mu kiganiro cye, Motsepe yagize ati: “CHAN ni irushanwa rikomeye mu iterambere no kuzamuka kw’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Afurika  n’abakinnyi bakiri bato bafite impano. Ni irushanwa kandi rizagira  uruhare runini mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Afurika n’amarushanwa ya CAF.”

Amakuru yo muri CAF avuga ko agaciro k’ibihembo byose bizatangirwa muri ririya rushanwa biziyongeraho 32%, kandi amafaranga yose azabitangirwamo akazaba angana na Miliyoni $10.4.

Tariki 15, Mutarama, 2025 nibwo amakipe azatombora uko azahura, tombola ikazabera muri Kenyatta International Convention Center.

Irushanwa rya CHAN riheruka ryatwawe na Senegal itsinze Algeria kuri 4-3.

TAGGED:CHANfeaturedIgikombeIrushanwaMotsepeUmukino
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imana Yampaye Umugezi W’Indirimbo Zidakama-Umuhanzi Tonzi
Next Article Rond Point Ituranye Na Kigali Convention Center Yarasenywe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?