Ikipe Ya Algeria Yasezereye Police FC Mu Marushanwa Nyafurika

Police FC yasezerewe na SC Constantine yo muri Algeria mu marushanwa nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, ku bitego bibiri kuri kimwe.

Umukino wahuje aya makipe wabereye mu Rwanda ku kibuga cya Kigali Péle Stadium kiri i Nyamirambo.

Ntako Polisi itari yagize ariko biranga!

Yabanjemo ndetse n’igitego ku munota wa 18 gitsinzwe na Ani Elijah ku mupira yari ahawe na Allan Katerega.

Ntibyatinze kuko SC Constantine yahise icyishyura, igice cya mbere kirangira amakipe anganya 1-1.

Igitego cy’iyi kipe cyatsinzwe na Zakaria Bencha.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Police FC yashyizemo Pacifique Ngabonziza asimbuye Nshimiyimana Siméon intego ari ukureba uko yatsinda ikindi.

Ku munota wa 63 umutoza wayo witwa Vincent Mashami yakuyemo Allan Katerega amusimbuza Chukwuma Odil.

Nta kintu kinini  byatanze kuko bitabujije ko abo muri Algeria batsinda ikindi gitego cya kabiri ku munota wa 75 ubwo Munder Temine yagitsindaga ku mupira yari ahawe na Mohamed Benchaira.

Amahirwe ya Police FC yahise ayoyoka.

Ikipe ya Club Sportif Constantine izahita ihura n’izaba yasezereye indi hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na TP Elect Sport yo muri Chad.

Ku ruhande rw’u Rwanda, APR FC niyo isigaye muri iri rushanwa kuko iherutse gushimisha Abanyarwanda ubwo yatsindaga Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 ubaze ibyinjiye mu mikino yombi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version