Ikipe Ya Polisi Y’U Rwanda Ya Handball Yatsinze Iyo Muri Tanzania

Umukino wahuje Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina Handball n’iyo muri Tanzania yitwa Black Mamba  wabaye kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 1 Ukuboza 2021,  saa yine n’igice zo mu gihugu cya Tanzania ni ukuvuga saa tatu n’igice ku isaha yo mu Rwanda warangiye Polisi y’u Rwanda itsinze ibitego 25 ku bitego 19 bya Black Mamba ya Kenya.

Kubera ko Black Mamba isanzwe ari ikipe ikomeye, byabanje kugora Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ariko iza kongera imbaraga itsinda igice cya mbere kuko cyarangiye ifite ibitego 15 ku bitego 10.

Inspector of Police( IP) Antoine Ntabanganyimana usanzwe utoza Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino wa Handball yabanje mu kibuga abakinnyi basanganywe ubunararibonye mu kibuga no mu marushanwa mpuzamahanga.

Bamwe mu babanjemo ni CPL Duteteriwacu Norbert (Kapiteni w’ikipe), uwitwa Rwamanywa Viateur, Tuyishime Zacharie, Murwanashyaka Emmanuel, Bananimana Samuel(umunyezamu), Nshimiyimana Alexis na Niyigaba Theophile.

Yakoze  impinduka ashyiramo abandi bakinnyi bashya  nka Muhumure Elysée na Muhire Yvès n’abandi.

Umukino urangiye Umutoza w’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda IP Ntabanganyimana yabwiye abakora mu ishami ry’itumanaho muri Polisi y’u Rwanda ducyesha aya makuru ko iriya ntsinzi itanga icyizere ko Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umupira w’amaboko, Handball izitwara neza kugeza ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza ku mukino wa mbere

Nyuma y’umukino, Umutoza  IP Ntabanganyimana yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye imbere y’ikipe ya Black Mamba isanzwe iri mu makipe akomeye muri aka Karere ka Africa y’Iburasirazuba.  Yavuze ko  uyu mukino uha amahirwe Police HC kugera ku mukino wa nyuma.

Ati:  “Uyu wari umukino ukomeye cyane kandi twishimira nka Police HC kuba tuwutsinze, bitweretse ko dushobora kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.”

Avuga ejo kuwa Kane tariki ya 2 Ukuboza, 2021 hari undi mukino uzahuza  ikipe ya Polisi y’u Rrwanda n’ikipe ya Nyuki HC yo mu gihugu cya Zanzibar.

IP Ntabanganyimana yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abafana n’abakinnyi abereye umutoza kuko bakurikije amabwiriza yari yabahaye mbere y’umukino.

CPL Duteteriwacu Norbert (Kapiteni wa Police HC) we yongeye gushimangira ko we n’abakinnyi bagenzi be intego bafite ari iyo kwisubiza iki gikombe nk’uko bari babikoreye mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2019.

Twabibutsa ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba n’iyo hagati (ECAHF), muri uyu mwaka wa 2021 ririmo kubera mu gihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar-Es Salaam.

Mu bagabo ryitabiriwe n’amakipe atandatu naho mu bagore hitabiriye amakipe atanu.

Mu bagabo  itsinda rya mbere rigizwe na Cereals (Kenya), JKT (Tanzania) na Ngome (Tanzania).Itsinda rya Kabiri rigizwe na Police HC (Rwanda), Black Mamba (Kenya) na Nyuki (Zanzibar).

Mu bagore u Rwanda ruhagarariwe n’abakobwa bo mu ishuri ryisumbuye rya Kiziguro, iyi kipe  ikaba yaganyije umukino wayo wa mbere yakinnye na JKT yo mu gihugu cya Tanzania, banganyije ibitego 21.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version