Ikipe Ya Volley Mu Nteko Y’u Rwanda Yatsinze Iya EALA

Batsinze imikino yose ya Volley yabanjriije uwa nyuma ndetse nawo barawutsinda

Ikipe ya Volleyball y’abagabo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yegukanye igikombe cy’imikino ya EALA nyuma yo gutsinda iy’Inteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) amaseti 3-2 mu mukino waraye ubaye kuri iki Cyumweru.

Hari mu mukino warangije irushanwa ryaberaga i Mombasa muri Kenya.

Si umukino wa nyuma wonyine Abadepite bo mu Rwanda batsinze ahubwo n’indi ine yawubanjirije bari bayitsinze.

Mbere yo gutsinda iseti ya nyuma bikayihesha gutwara igikombe, ikipe y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yari yabanje kunganya n’iyo byari bihanganye ku maseti abiri kuri abiri.

- Kwmamaza -

Ni ubwa  mbere ikipe y’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yegukanye iri rushanwa ryaraye ribaye ku nshuro ya 14.

Ku wa 6, Ukuboza, 2024 ni bwo iyi mikino yatangiye, nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Yitabiriwe n’Abadepite bo muri Kenya, Uganda, Tanzania, u Burundi, Somalia, u Rwanda na Sudani y’Epfo.

Barushanyijwe muri siporo zitandukanye zirimo umupira w’amaguru, Golf, Volleyball, Basketball, Darts, Netball, imikino ngororamubiri, ‘Tug of war’ no kugenda n’amaguru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version