Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Abasifuzi bazajya bahembwa

Mu gusobanura ibyo ateganya kuzakora natorerwa kuyobora FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice avuga ko kimwe mu byo ateganya kuzakora natorwa, harimo no guhemba abasifuzi.

Asanga bizafasha mu kunoza imisifurire ivugwamo ruswa no kwigiriza nkana ku makipe amwe namwe.

Ubu harabura iminsi mike ngo hatorwe Umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Shema rero niwe mukandida rukumbi, bivuze ko amahirwe yo kuzatorwa ari yose.

Yabwiye radio  B&B mu kiganiro cyayo cya siporo ko mu byihutirwa azakora natorwa  harimo gukemura ikibazo cy’imisifurire.

Ati: “Ikibazo cy’abasifuzi kizakemurwa biciye mu biganiro no kubashakira uburyo bwo guhembwa. Abasifuzi 32 bo mu cyiciro cya Elite bazatangira guhembwa muri uyu mwaka w’imikino.”

Fabrice Shema Ngoga

Aherutse kuvuga we na bagenzi be  bazagerageza kongera ibikorwaremezo birimo ibibuga kugira ngo abato babone aho bakinira bityo impano zabo zigaragare zizamurwe.

Fabrice Shema Ngoga aherutse kubwira itangazamakuru ko ibihembo biziyongera n’umubare w’amakipe ahembwa ukiyongera kuva ku ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona kugeza kuyabaye iya munani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version