Musanze: Umusore Wacukuraga Zahabu Yagwiriwe N’Ikirombe

Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko yapfiriye mu kirombe kiri mu murima wa Singirumukiza Fidèle kiri mu Mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ari gushakamo zahabu.

Yapfiriye mu kirombe kiri mu murima wa Singirumukiza Fidèle

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yabwiye Kigali Today ko ayo makuru ari impamo.

Ati: “Impanuka yamenyekanye mu ma saa tanu z’igitondo. Mu gihe uwo musore yarimo acukura zahabu birashoboka ko itaka ryamugwiriye, bimuviramo gupfa. Iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane mu by’ukuri intandaro y’uru rupfu”.

Ikindi ni uko icyo kirombe cyari cyarafunzwe kubera ko cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko.

- Kwmamaza -

Agace icyo kirombe giherereyemo gakunze kuvugwaho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa rwihishwa.

Umurambo wa Nsengiyumva wajyanwe ku bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version