Rusizi: Meya Kibiriga Yabwiye Abaturage Ko Badakwiye Kubona RIB Ngo Biruke

Dr. Anaclet Kibiriga uyobora Akarere ka Rusizi yabwiye abaturage bo mu Murenge wa Gihundwe ko badakwiye kubona RIB ngo bakuke umutima, bumve ko ishinzwe gufunga abantu gusa.

Bikubiye mu butumwa yagejeje kuri bamwe muri bo bari baje kumva ubukangurambaga buri gukorwa n’uru rwego bugamije kuburira abantu ku byaha bibugarije n’uburyo babyirinda.

Abakozi ba RIB mu ishami ryishinzwe gukumira ibyaha bari mu bukangurambaga bugamije kuburira abaturage ku byaha bibugarije birimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko.

Meya Kibiriga yagize ati: “Biranejeje ko abantu basigaye babona RIB ntibirukanke. Kera abantu bari bazi ko RIB ari ugufata gusa no gufunga”.

Avuga ko muri iki gihe bishimishije kuba abantu baramenye ko Urwego rw’ubugenzacyaha rufite n’inshingano yo kubahugura bakamenya ibyaha bibugarije n’uburyo babyirinda.

Umuyobozi ukuriye ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburengerazuba witwa Egide Rwagihuta yasabye abaturage gukomeza kuba intangarugero bakirinda icyatuma bajya muri za Gereza.

Avuga ko kuba baritwaye neza mu matora aheruka( y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite) bakwiye gukomereza muri uwo mujyo bakirinda icyabagonganisha n’amategeko.

Ati: “Dukumire hatazagira umuturage n’umwe uzatuvamo agateshuka agakora icyaha bikamuviramo kujya muri gereza cyangwa n’ahandi hantu bafungira abantu”.

Umuyobozi muri RIB ukora mu ishami ryo gukumira ibyaha witwa Jean Claude Ntirenganya avuga ko ibyaha by’ihohoterwa ari byo ntandaro y’ibyaha byinshi abantu bakora.

Avuga ko ingo zihoramo imyiryane ari zo zikunze no kugaragaramo ibyaha bikomeye birimo gukubita no gukomeretsa.

Imiryango nk’iyi kandi niyo igaragaramo abana bakura birera, bamwe bagata imiryango bakajya kuba mu mihanda kuko nta rukundo baba babona iwabo.

Ati: “Iyo umwana atangiye kwirera aba atangiye no kuba ibandi imburagihe. Niba ari akana k’agakobwa nihagira ukarembuza karagenda kihuta kuko karaba gahunga za ntambara ziri iwabo”.

Kuri Ntirenganya, umwuka mubi mu ngo niwo ntandaro y’ibyaha birimo n’ibikomeye biwukorerwamo.

Asaba abaturage kujya begera inzego zibayobora kugira ngo bazigishe inama y’uko bakemura ayo makimbirane aho kugira ngo bamwe bihanire cyangwa bakora ibyaha bibwira ko ari bwo buryo bwo gukemura ibibazo iwabo.

Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba abaturage kumenya ko uburenganzira bw’umwana, akarindwa ibimubabariza umubiri n’umutima kandi aho bumvise iryo hohoterwa bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo ababivugwaho babikurikiranweho.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kwirinda icyatuma bajya muri gereza
Abakozi b’uru rwego bakora uko bashoboye bakabwira abaturage uko bakwirinda kugongana n’amategeko
Iyo begereye abaturage, baboneraho no kwakira ibibazo byabo

Indi wasoma:

RIB Yaregewe Abitwa Abameni( Men) Bakomeje Kujujubya Abaturage

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version