Ibyishimo ni byinshi ku baturage b’Umurenge wa Ruli muri Gakenke n’uwa Rongi muri Muhanga nyuma y’uko ikiraro cyambuka Nyabarongo giciye mu kirere cyuzuye. Kizabafasha guhahirana, kwivuza no gushyikirana.
Bamwe muri bo bari baherutse kubwira itangazamakuru ko barambiwe kwambuka bakoresheje ubwato kubera ko bishyura kandi bakambukana ubwoba batinya ingona cyangwa imvubu zishobora kubasagarira.
Ubusanzwe ibice byombi byahuzwaga n’ikiraro cya Gahira.
Cyahuzaga Muhanga na Gakenke unyuze mu Murenge wa Rongi( ku ruhande rwa Muhanga), kigahuza Gakenke na Muhanga unyuze mu Murenge wa Ruli( ku ruhande rwa Gakenke).
Uyu munsi: Hamurikiwe abaturage ikiraro cyo mukirere cya Gahira gihuza @GakenkeDistrict na @Muhangadis ku mugezi wa Nyabarongo gisimbura icyatwawe n'amazi mu biza byabaye mu ijoro ry'itariki ya 6-7/05/ 2020. Iki kiraro kirafasha ubuhahirane hagati y'abaturage b'Uturere twombi. pic.twitter.com/q47edlqIRl
— Gakenke District (@GakenkeDistrict) January 27, 2023
Mu mwaka wa 2020 nibwo imvura nyinshi yaguye mu bice binyuramo uruzi rwa Nyabarongo ituma rwuzura, rusenya kiriya kiraro.
Mu mwaka wa 2022, Leta yubatse ikindi cyo kuba abaturage bifashisha, ariko bamwe muri bo baragisenya mu rwego rwo kugira ngo abantu bari basanzwe batega ubwato kugira ngo bambuke bakomeze babutege.
Ababikoze barafashwe.
Leta y’u Rwanda yasanze hakwiye umuti urambye.
Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwaremezo, ubutaka n’Imiturire mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore yari aherutse kubwira itangazamakuru ko mu rwego rwo koroshya imihahirane y’abaturage bo mu Turere twombi, bafashe icyemezo cyo kuba bubatse ikiraro cyo hejuru kugira ngo abaturage badakomeza kubangamirwa n’amazi menshi y’umugezi wa Nyabarongo bacamo bakoresheje ubwato.
Hagati aho hari umushinga w’Ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi, RTDA, cyo kuzubaka ikiraro gikomeye kurushaho cyagenewe ingengo y’imari ya Miliyari Frw 9.
Cyo kizaba gikomeye k’uburyo n’ibinyabiziga binini bizagikoresha.
Ikiraro cyuzuye hagati ya Muhanga na Gakenke cyagenewe ingengo y’imari ya Miliyoni Frw 100 kandi cyubatswe k’ubufatanye n’umushinga Bridges to Prosperity.
Uyu mushinga ufitemo uruhare rwa 70%.