Ikirego Cyo Kweguza Apôtre Dr Paul Gitwaza Cyateshejwe Agaciro

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwatangaje ko rwasanze ikirego cy’abashakaga ko Apôtre Dr Paul Gitwaza yeguzwa nta shingiro gifite, rutangaza ko kitakiriwe.

Abashumba batandatu nibo bamuregaga.

Abo ni  Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.

Bose batangazaga ko batangiranye Paul Gitwaza.

Muri Gashyantare, 2022  ni bwo banditse ibaruwa ndende , basaba ko  Dr Gitwaza yakweguzwa ku buyobozi.

Ibyabo byakomeje gukururukana bigera no mu rukiko aho basabaga ko rwasesa icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, gitambamira ikurwaho rya Gitwaza ku buvugizi bw’iri torero.

Muri iyo nyandiko bavugaga ko icyemezo cyo kumukura ku buyobozi cyashingiwe ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.

Muri iki kirego cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple, basabye Urukiko ko rwategeka ko Gitwaza ava ku buvugizi bw’itorero.

Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.

Basabaga kandi  urukiko gutesha agaciro icyemezo cya RGB bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.

Abunganira uregwa bavuze ko abashumba bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.

Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Gitwaza ubwe.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2023, rutegeka ko ikirego cyatanzwe kitakiriwe.

Rwahise rutegeka ko amagarama yatanzwe aguma mu isanduku ya Leta kuko ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version