Ikirego KNC Yareze Umusifuzi Cyanzwe

Ishyirahamwe  ry’umupira w’amaguru mu Rwanda  ryasubije umuyobozi wa Gasogi United witwa KNC ko ikirego yareze umusifuzi wasifuye umukino ikipe ye yakinnye na Rayon Sports nta shingiro gifite.

Wari umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda warangiye Rayon Sports itsinda Gasogi United 2-1.

Nyuma gato y’uko urangiye, umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yatanze  ikirego muri FERWAFA avuga ko  Nsabimana Céléstin wawusifuye atakoresheje ubutabera mu misifurire ye, arahengama.

KNC yavuze ko ikirego cye agifitiye ibihamya.

- Advertisement -

Ibyo bihamya nibyo FERWAFA yagenzuye binyuze mu Kanama Nkemurampaka isanga nta shingiro bifite.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa FERWAFA bwasubije KNC ko agomba kwemera ibyavuye muri uriya mukino ndetse ntiyongere gushidikanya ku misifurire inoze yawo.

N’ubwo ari uko KNC yasubijwe, hashize igihe abakunda umupira w’amaguru mu Rwanda banenga imisifurire ya bamwe mu basifuzi.

Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona rugaragaza ko Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 n’aho Gasogi United ikaba ku mwanya wa gatanu n’amanota 36.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version