Taarifa yamenye ko mu Nama y’Umushyikirano izaba hagati y’italiki 27 n’italiki 28, Gashyantare, 2023 ari ho hazatangarizwa raporo ya paji 130 ikubiyemo ibyavuye mu ibarura rusange ry’abatuye u Rwanda riharutse gukorwa.
Ibarura rusange ry’abaturage riba rikubiyemo ibipimo bikomatanyije inzego zose z’imibereho y’Abanyarwanda.
Harimo uburezi, umutungo, ubuzima, ikoranabuhanga, imiturire, umurimo n’akazi n’ibindi.
Rikorwa bishingiye ku makuru atangwa n’abagize buri rugo mu Rwanda, bakabwira umukarani w’ibarura amakuru yose abasabye.
Ibivuye mu ibarura rusange bifasha abakora Politiki gukora igenamigambi rirambye.
Ibipimo bikubiye muri ibarura bizaherwaho hakorwa cyangwa hanozwa igenamigambi ry’imibereho y’Abanyarwanda kuzageza byibura mu mwaka wa 2050.
Gutangariza mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ibikubiye mu ibarura bizaba ari uburyo bwiza bwo guha umwanya inzego zose zirebwa n’ubuzima bw’abaturage ngo zibitangeho ibitekerezo.
Inama y’Umushyikirano ihuza abayobozi bose guhera ku rwego rw’Umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu.
Iyaherukaga kuba ni iyo mu mwaka wa 2019 kubera ko indi myaka yahise iba iyo kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19.
Hari mu Ukuboza, 2019.
Abanyarwanda bari mu baturage biyongera cyane. Mu mwaka wa 2012 bari miliyoni 10.5 n’aho mu mwaka wa 2020 bagera hagati ya miliyoni 12.4 na miliyoni 12.7.
Mu mwaka 1978 Abanyarwanda bari miliyoni 4.8 bariyongera bagera kuri miliyoni 7.1 mu mwaka wa 1991, ni ukuvuga inyongera ya 3.1% .