Ikirunga Cyaraye Kiruka Ni Nyiragongo, Cyabihagaritse…

Hari abaturage bo muri Repubulika ya Demukakarasi ya Congo baraye bahungiye mu Rwanda banga gutwikwa n’amahindure y’ikirunga Nyiragongo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakuru avuguruzanya y’uko hari ikirunga cyarukaga yacicikanye, bamwe bavuga Nyiragongo abandi bavuga Nyamuragira.

Amakuru atangwa na RBA avuga ko kiriya kirunga cyarekeye aho kuruka ahagana saa kenda z’ijoro.

Avuga kandi ko hari abaturage ba Congo bahungiye mu Rwanda barenga 6000 ariko ngo ubu bari gusubira iwabo.

- Advertisement -

Ikibazo kikiri muri kariya gace ni uko hari kumvikana umutingo.

Meya w’Akarere ka Rubavu Bwana Gilbert Habyarimana avuga ko kiriya kirunga kitageze mu Rwanda ahubwo cyarukiye nko muri metero 300 utarinjira mu Rwanda.

Nyiragongo yagerukaga kuruka muri 2002 icyo gihe ikiba yarishe abantu 200 isenya 20% by’Umujyi wa Goma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version