Ikishe Amafi Yo Muri Muhazi Cyamenyekanye

Toni zirenga 109 z’amafi yo mu kiyaga cya Muhazi zapfuye. Ni ikibazo cyateye abarobyi kwibaza  icyabiteye.

Bivugwa ko kugira ngo ariya mafi apfe byatewe n’uko amazi yo mu kitwa kereremba cyibirunduye yivanga n’andi mazi y’ikiyaga bituma amafi abura umwuka wa oxygene apfa ari menshi.

Taarifa yabajije Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana niba biriya ari ibintu bisanzwe, avuga ko bijya bibaho.

Ati: “ Biterwa n’uko amazi yo hasi mu kiyaga azamuka akajya hejuru, akazamura  ibyo twita algues bikabuza amazi yo hejuru kubona umwuka wa oxygene uhagije amafi agapfa.”

Dr Mukeshimana yasabye abaturage kwirinda kurya ariya mafi, ariko ababwira ko amazi ya Muhazi ashobora gukomeza gukoreshwa mu kuhira imyaka kuko iyo byagenze kuriya bituma amazi agira ibinyabutabire bya azote byinshi kandi by’ingirakamaro ku bihingwa kubera ifumbire.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse kwandika kuri Twitter ko iri gutegura uburyo bwo gushyira ubworozi bw’amafu muri gahunda y’ubwinshingi bw’ibihingwa n’amatungo yiswe Tekana.

MINAGRI ivuga ko bizafasha mu kurinda ibihombo bishobora kugera ku borozi b’amafi.

Ikiyaga cya Muhazi gikora ku turere twa Gicumbi, Kayonza, Gatsibo, Gasabo na Rwamagana

Urugero rusobanura icyateye biriya…

Icyo bita algal bloom kiba iyo ibinyabuzima biba mu mazi  bibaye byinshi bikaza guhura n’ikintu runaka gituma byibirindura bikajya hejuru. Ibi  binyabuzima reka tubigereranye n’imisitwe.

Urugero twatanga ni nk’uko wafata icyayi cya mukaru kirimo amajyani yiretse hasi, ya majyani yiretse ukayakorosheja ikiyiko akajya hejuru akivanga n’ikindi cyayi cyari gicayutse.

Ubwinshi bw’amajyani ari hasi bubuza icyayi cyo hejuru kugira isura cyari gifite mbere y’uko ugikoroga

Ubusanishije n’uko biba bimeze mu kiyaga, algae( twagereranyije n’imisitwe) iyo zigize zitya zikagira igituma zizamuka hejuru zikivanga n’amazi acayutse, ari ho haba umwuka amafi akenera, bituma wa mwuka ubura(kuko uba wivanze na algae) hanyuma amafi agapfa.

Amafi yo muri Muhazi yapfuye ari menshi

Ni uko biherutse kugenda mu Kiyaga cya Muhazi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version