Ku Isi Abantu Ni Magirirane-Mushikiwabo

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo avuga ko icyorezo COVID-19 cyatumye abatuye Isi babona ko burya bose ari bamwe, ko ibyago by’umuturanyi biba byototera undi.

Yagize ati: “ Isomo abantu bakuye kandi bagomba gukomeza kuzirikana ni uko COVID-19 yatweretse ko burya turi magirirane.”

Yemeza ko iki cyorezo cyaje ari simusiga, ntawe gitinya, umukire, umukene n’undi uri hagati aho.

Kuva mu Bushinwa, ukambuka Moscow  ugakomeza London na Paris, ukamanuka Rio de Jenerio ugafata Dakar, N’Djamena, Kigali, New Delhi na Canberra…ntaho cyasize.

- Advertisement -

Kicyaduka ikizere cyo kucyirinda cyari ukuguma mu rugo, waba usohotse ukibuka agapfukamunwa.

Agapfukamunwa kabaye imari hirya no hino ku isi k’uburyo hari n’aho ibihugu byibaga udupfukamunwa tugenewe ibindi.

Mushikiwabo avuga ko icyorezo COVID-19  gikomeje kuba ikibazo ku bantu kuko n’ubwo hari inganda zikora inkingo zacyo, nazo ari nke.

Kuba ari nke kandi zikaba ziri mu bihugu bike byateye ikibazo kuko ibyo bihugu bisa n’ibishaka kuzikubira, ntibizisaranganye n’ibindi.

Ndetse n’umugambi wari warashyizwemo wo kuzisaranganya ibihugu bikennye wiswe COVAX nawo wabaye uhagaze kubera ko u Buhinde bwanze kuzirekura butabanje gukingira ababutuye, kandi ni benshi kuko barenga miliyari.

Mushikiwabo avuga ko iyi myumvire yo kuba nyamwigendaho,  yo kumva ko abandi ari abandi…yatumye amahame isi yari yarihaye yo kuzuzanya kugira ngo abayituye babeho neza , akomwa mu nkokora.

Kudakorana mu bihe bikomeye nk’ibyo mu cyorezo nka COVID-19  kuri Mushikiwabo ni ikibazo.

Mu nyandiko ye yacishije ku rubuga rwa Organisation Internationale de la Francophonie, Louise Mushikiwabo avuga ko ikindi kibazo gihari ari uko n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi utitwara neza muri ibi bihe.

Ku rundi ruhande, yibaza uko imikorere ya UN n’izindi nzego mpuzamahanga zikora politiki iteye muri iki gihe n’icyo yakoze kugira ngo ifashe isi muri rusange kwigobotora ingaruka za COVID-19.

Abishingira ku ngingo y’uko no mu bihe by’icyo cyorezo, imitwe ya gisirikare yakomeje koreka imbaga hirya no hino ku isi.

Mushikiwabo avuga ko guhangana n’icyorezo nka COVID-19 cyangwa ikindi kibazo cyose kije cyugarije isi bisaba imikoranire ihamye muri Politiki, ubukungu n’ubuzima kandi bikagakorwa mu buryo bukomatanyije, bwuzuzanya.

Asanga ubu bwuzuzanye ari ingenzi kuko iyo buhari mu rugero rufatika bigirira akamaro inyokomuntu yose, agatanga urugero rw’uko gukingira abantu benshi muri iki gihe bizagirira akamaro abatuye isi bose.

Mushikiwabo avuga ko igihe cyose Leta nyinshi zizumva ko zahejwe mu bikorerwa mu isi, icyo gihe ubufatanye mpuzamahanga buzaba badashinga.

Avuga atavuga ku bihugu bikennye gusa ahubwo ko n’ibiri kuzamuka mu majyambere nabyo bihezwa kandi bigaragara ko bifite ijambo.

Ku byerekeye Afurika by’umwihariko, Louise Mushikiwabo avuga ko ibihugu byayo bigomba gukorana hagati yabyo kugira ngo bihuze imbaraga hagamijwe kwikemurira ibibazo.

Kandi asanga byaratangiye gutanga umusaruro.

Hari icyo asaba IMF…

Mushikiwabo asaba Ikigega mpuzamahanga cy’imari kureba uko cyadohorera ibihugu bigifitiye umwenda, bigahabwa uburyo bwo kuwishyura hakurikijwe amikoro bifite.

Asaba kandi Umuryango w’abibumbye kuvugurura inzego zawo kugira ngo  n’ibindi bihugu bigire umwanya mu Kanama kawo gashinzwe amahoro ku isi.

Kuri Mushikiwabo, isi y’ejo hazaza igomba kuba ishingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu aho kuba ku buremere bwa buri gihugu.

Asanga Afurika n’u Burayi bigomba gukomeza umurunga ubihuza mu ngeri zirimo uburezi, ubucuruzi, uburenganzira bwa muntu, kwita ku bidukikije n’ibindi.

Urubyiruko, abagore  na Sosiyete sivile nabo ngo  bagomba kugira uruhare mu bibera ku isi kandi n’Imiryango mpuzamahanga irimo n’uwo Mushikiwabo ayobora igomba kuzagira uruhare mu bizabera ku isi mu gihe izaba isubiye ku murongo w’ubufatanye mpuzamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version