Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikiyaga Cya Kivu: Inzira Nyabagendwa Ya Magendu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikiyaga Cya Kivu: Inzira Nyabagendwa Ya Magendu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 July 2022 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hamwe mu hantu hamaze kugaragara ko ari inzira ya magendu mu Rwanda ni mu Kiyaga cya Kivu. N’ikimenyimenyi hari abantu batanu Polisi iherutse gufata bakira magendu yari ivanywe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo izanywe mu Rwanda. Abayinjije basubiyeyo badafashwe!

Ibi biremezwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi.

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Avuga ko amakuru Polisi yahawe n’abaturage ari yo yatumye bariya bantu bafatwa.

Ati : “Twahawe amakuru yizewe ko hari amabaro y’imyenda yinjiye mu gihugu kandi mu buryo bwa magendu avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ko abayazanye bayanyujije mu kiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato.”

Abazanye iriya magendu ngo  bagombaga guhurira n’abaguzi ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura.

Abapolisi babafashe bakimara kwakira iriya mari.

Icyakora abazanye iriya myenda bo ntibafashwe bahise bacubira mu mazi baroga barambuka.

Amakuru avuga ko Akarere ka Rusizi n’Akarere ka Rubavu ari two magendu ikunda kwinjiriramo.

Rusizi ariko irusha Rubavu kuba ikiraro cya magendu.

Si magendu gusa ahubwo n’urumogi, mukorogo, intsinga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bitemewe nabyo birahinjirira.

SP Karekezi yihanangirije abaturiye imipaka kureka magendu  kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage  kuko zizabafata.

Amabaro y’imyenda yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’aho abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Bwishyura.

Itegeko ry’Umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’i Burasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana na $5000 ni ukuvuga Miliyoni Frw 5.

TAGGED:featuredIkiyagaKarekeziKivuMagenduPolisiRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusirikare Yateranye Igipfunsi N’Abapolisi
Next Article Abazayobora u Bwongereza Biyemeje Gukorana N’u Rwanda Ku Byerekeye Abimukira
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?