Ikiyaga Cya Kivu Kigiye Gukikizwa Ibiti By’Imbuto

Kimwe mu birwa bito biri mu kiyaga cya Kivu.

Mu mirenge ituriye ikiyaga cya Kivu mu turere twa Rutsiro na Rubavu hatangiye guterwa ibiti by’imbuto n’ibisanzwe kugira ngo bifate ubutaka buva mu misozi igikikije bityo hirindwe isuri.

Isuri ibaho iyo imvura nyinshi yaguye igatuma amazi menshi amanuka mu mabanga y’imisozi akiroha mu biyaga, mu migezi, mu nzuzi no mu tubande.

Ituma ubutaka bw’imisozi butakaza intungagihingwa bityo imyaka igakura nabi, byanarimba ikarumba.

Gutera ibiti by’imbuto n’ibindi bisanzwe mu mpinga no mu mabanga y’imisozi ikikije ikiyaga cya Kivu bizaha abayituye amahumbezi aturuka ku muyaga utangwa n’ibiti bibahe n’imbuto zo kurya no kugaburira abana.

- Kwmamaza -

Mu Karere ka Rubavu ku mirenge ikora ku Kivu niho ibyo gutera ibyo biti byatangirijwe, abahatuye bakizera ko nibyera ubuzima buzaba bwiza, imisozi batuye ikabungwabungwa.

Babwiye itangazamakuru ko isuri yaterwaga n’imvura yagwaga ku misozi yambaye ubusa yabangamiraga urujya n’uruza kuko ibyo yamanukanaga yabishyiraga mu mihanda, bikayifunga.

Umushinga wo gutera ibyo biti uzakorwa mu myaka itandatu, ukazagirwamo uruhare na bamwe mu batuye imirenge uzakorerwamo.

Abawutangije bavuga ko hari ishimwe rizahabwa abaturage bateye ibiti bakabyitaho kugeza bikuze neza.

Itsinda ryitwa Turwanye Ibiza niryo riri gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzagirira akamaro abantu, inyamaswa n’ibimera.

Uyobora iri ryinda witwa Dukuzumuremyi Jean Bosco avuga ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto byakozwe kugira ngo bizakumire ko amazi akomeza kwangiza imirima y’abaturage cyane cyane abatuye munsi y’umusozi witwa Mont Rubavu.

Mont Rubavu ni umusozi muremure usa n’uwirengeye Rubavu, igice cy’umujyi cyose.

Yabwiye UMUSEKE ati:  “Uyu mwaka dufite umuhigo wo gutera ibiti 41,900 bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto bizadufasha gufata ubutaka ntibutwarwe n’imivu y’imvura kandi tunihaze ku mbuto zizera kuri ibi biti biri guterwa ku musozi wa Rubavu’’.

Avuga ko uretse gutera ibiti, bagiye no gucukura imyobo izafata amazi ‘ku buryo nta mazi azongera kumanuka’ avuye mu musozi wa Rubavu.

Umwe mu baturiye umusozi wa Rubavu witwa Bayavuge Françoise akagira n’ubutaka kuri uwo mu musozi  avuga ko ibiti bari gutera bizafata ubutaka bwajyaga bumanuka bukajya mu baturage no mu mihanda.

Ati: “Ibi biti  bizadufasha kurwanya isuri ndetse tubone n’imbuto ariko igikomeye nuko nta butaka buzongera kumanuka bukaza mu ngo z’abaturage no mu muhanda, ku buryo bizatuma ibyo turi gutera byera neza’’.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira iterambere, RWRRI witwa Uwizeye Bélange avuga ko byakozwe mu gufasha abaturiye imisozi ihagamye ikikije ikiyaga cya Kivu kubaho neza  n’ikiyaga kikabungwabungwa mu nyungu zabo .

Ati:’’Muri gahunda y’imyaka itanu isigaye,  turateganya gutera ibiti  300,000 muri Rutsiro na Rubavu mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu.  Tuzibanda ku bikenewe, urugero nk’ahanyura imigezi tuzahatera imigano, ahatuye abaturage tuhatere avoka n’amapera, mu mirima tubahe gereveriya n’ibiti bivangwa n’imyaka naho ahadahingwa tuzatera ishyamba’’.

Atanga amakuru y’uko mu myaka yahise, hari ahantu hari hateye amashyamba menshi yeregeye ikiyaga cya Kivu n’ibindi biyaga mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu witwa Nzabonimpa Déogratias avuga ko kubungabunga amazi ava muri uyu musozi bizafasha kubona imbuto ndetse n’ubukerarugendo bukahazamukira.

Nzabonimpa ati: “Uyu mushinga urimo kudufasha kurwanya icyatera isuri kurusha guhangana n’ingaruka zayo tukanabona imbuto zo kurya kandi n’ubukerarugendo buzahazamukira kuko twamaze gushyiraho inzira ba mukerarugendo bazakoresha. Hari ibikorwa remezo bihari dushaka kuvugurura bikajyana n’igihe tunareba nuko hashyirwaho n’ibijyanye na siporo’’.

Mu Karere ka Rutsiro ibi biti bizaterwa mu Mirenge ya Musasa, Kigeyo, Mushonyi, Boneza, Kivumu, Gihango na Mushubati.

Mu Karere ka Rubavu ibyo biti bizaterwa mu mirenge ya Nyundo, Rubavu, Rugerero na  Nyamyumba.

Abayituye kandi bazahabwa imbuto ‘nshya’ y’ibijumba bitukura n’ibishyimbo bikungahaye ku butare byitezweho kuzagabanya imirire mibi no kongera umusaruro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version