Mozambique: Uwatsinzwe Amatora Y’Umukuru W’Igihugu Yahunze

Venâncio Mondlane aravugwaho guhunga

Ubutegetsi bwa Mozambique bwatangaje ko Venâncio Mondlane uherutse gutsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu yamaze guhungira muri Afurika y’Epfo.

Yahunze nyuma y’uko abo mu ishyaka rye bigaragambije bakangiza byinshi mu gihugu birimo n’ibyo basahuye mu maduka y’Abanyarwanda bacururiza mu Murwa mukuru, Maputo.

Imidugararo yatejwe n’abo mu ishyaka rye yatumye hari abayitabiriye bayisizemo ubuzima kuko Polisi yabarashe amasasu ya nyayo ngo irebe ko abandi bakuka umutima.

Venâncio Mondlane aravugwaho guhunga nyuma y’uko muri iki Cyumweru kiri kurangira asabye abayoboke be ko mu Cyumweru gitaha bagomba kuzitabira imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora ari benshi.

- Kwmamaza -

Yabibasabye akoresheje ibiganiro yacishije ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kubona ko izi mbuga arizo yahinduye umuyoboro, Polisi yategetse ko zose ziba zifunzwe mu gihe runaka.

Amakuru avuga ko ubwo ibintu byari bimaze gukomera, Mondlane yahise ashaka uko acikira muri Afurika y’Epfo.

Mu matora y’Umukuru w’igihugu aheruka, intsinzi yabaye iya Daniel Chapo wo mu ishyaka ryagiye ku butegetsi kuva Mozambique yigenga mu mwaka wa 1975.

Mbere y’uko ahunga, Mondlane yatangaje ko kuba umunyamategeko we witwaga Elvino Dias yicanwa n’umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka rye, ari ikimenyetso cy’uko nawe adahunze ashobora kuzahasiga ubuzima.

Kuwa Kabiri w’Icyumweru gishize ubwo ibyavuye mu matora byatangazwaga, nibwo imyigaragambo yatangiraga mu Murwa mukuru, Maputo.

Ibyavuye mu matora  y’Umukuru wa Mozambique byerekana ko Daniel Chapo yatsinze ku majwi angana na 71% .

Mondlane niwe waje ku mwanya wa kabiri agira 20%  naho Ossufo Momade wahoze mu ishyaka ry’inyeshyamba Renamo agira 6%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version