Ikoreshwa Ry’Ingengo Y’Imari Y’u Rwanda Ryagaragaje Ibyuho 207

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yagaragarije Inteko rusange y’Abadepite yaraye iteranye ko mu isesengura yakoze  ku ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2021-2022 yasanze harimo ibyuho bingana na 207 bifite agaciro ka miliyari Frw. Ni ibyuho bingana na 7.5%.

Abagize iyi Komisiyo babanje kugaragariza Inteko rusange ko kugeza muri Gicurasi, 2022, ingengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022 ingana na miliyari 4,440.6 ugana ku musozo, imaze gushyirwa mu bikorwa ku gipimo cya  84.6%.

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu yasobanuye ko bimwe mu byibanzweho mu ugutunganya ingengo y’imari y’umwaka utaha(2022/2023), harimo kwihutisha gahunda y’iterambere/NST1.

- Kwmamaza -

Iyi gahunda ubu uri hafi kurangiza igihe yari yarateganyirijwe gushyirwa mu bikorwa.

Hagati ayo iyi Komisiyo imaze igihe ikusanya ibitekerezo by’ibigomba gushyirwa mu ngengo y’imari ya 2022/2023 itaremezwa burundu.

Iri tsinda ry’Abadepite bayobowe na Prof Omar Munyaneza rivuga ko hari ibigo bya Leta byakoresheje ingengo y’imari byari bigenewe birenza 100% by’iyo yari yaragenewe.

Ibisobanuro byatanzwe kuri iyi ngingo ni iby’uko hari imishinga yagombaga gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse cyane cyane igendanye n’uburezi nko kubaka ibyumba by’amashuri n’ibindi.

Inzego zakoresheje ingengo y’imari ku rwego rwarenze 100% ni Ministeri y’uburezi iri kuri 135.3%, Ikigo gishinzwe ibizamini-NESA kiri ku gipimo cya 111.5% ndetse n’igishinzwe amashuri y’imyuga-RTB kiri ku gipimo cya 104.6%.

Urugero rw’umushinga uvugwaho kuba waratumye ingengo y’imari izamuka ku rwego rutari rwitezwe ni ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, raporo iherutse gusohorwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko hari ibyumba byasondetswe kandi byaratangiwe amafaranga ngo byubakwe neza kandi birangire.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, Prof Omar Munyaneza  yabwiye abagize Inteko ishinga amategeko ko hari ibigo bitatu byashyize mu bikorwa ingengo y’imari ku gipimo cyo hasi cyane harimo n’ikiri munsi ya 10%.

Prof Munyaneza yavuze ko  byatewe n’uko ibyo bigo bikiri bishya.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’inzego zitandukanye hakusanywa ibitekerezo byashingirwaho mu itegurwa ry’ingengo y’imari, raporo ku isesengura ry’ingengo y’imari ivuga ko u Rwanda ruteganya gukoresha mu mwaka wa 2022-2023 ingengo y’imari ingana na miliyari ibihumbi 4.658.4.

Ni ingengo y’imari yiyongereye kuko iziyongeraho Miliyari  Frw 217.8 angana na 4.9% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/2022 iri kurangira.

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yashyikirijwe kandi yemeza raporo ku isesengura ry’imbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2022-2023, ingana na miliyari 4.658.4 Frw.

Ibizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

Raporo yagaragaje ibikorwa umunani by’ingenzi bizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, aho ibyinshi bizibanda kuri gahunda yo kwihutisha iterambere NST1, icyerekezo 2050 ndetse n’ibyo Umukuru w’igihugu aba yaremereye abaturage.

Abagize Inteko ishinga amategeko basabye ko ibibazo bireba ubuzima rusange bw’abaturage, bikwiye kuzakomeza kwitabwaho uhereye ku gukumira ibiza ndetse no guteza imbere ubuhinzi bwa kijyambere.

Hejuru y’uko ingengo y’imari muri rusange izaba imeze, Inteko rusange yamurikiwe ingengo y’imari n’ingamba z’igihe giciriritse cy’imyaka 3 izava mu mwaka wa 2022/2023 ikageza mu mwaka wa 2024/2025.

Imibare y’Abadepite bagize iriya Komisiyo yerekanye ko izazamuka nubwo habaye ihungabana ry’ubukungu ku rwego rw’Igihugu ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, n’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.

Nyuma yo kumva no gukusanya ibitekerezo byatanzwe n’abagize Inteko Ishinga amategeko, byose bizohererezwa Guverinoma ibyigeho itegure umushinga w’itegeko, ariwo uzazanwa mu Nteko rusange ku munsi wa Kane w’icyumweru cya 2 cy’ukwezi kwa 6.

Nyuma yokwemezwa nibwo umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari uzatorwa mbere ya tariki 30/06 kugira ngo izatangire gukoreshwa kuva tariki ya 1 Nyakanga, 2022.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version