Rwanda Polytechnic-Kigali Yubakiye Umukecuru Wapfakajwe Na Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha abayirokotse gukomeza kwiyubaka, abanyeshuri bo mu ishuri ry’ubumenyingiro Rwanda Polytechnic, ishami rya Kigali hamwe n’abarezi babo bibumbiye mu Muryango FPR Inkotanyi bubakiye umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ifite agaciro ka Miliyoni Frw 10.

Abanyeshuri b’iki kigo nibo bakoze imirimo yo kubaka iyi nzu. Amafaranga yo kuyisana yatanzwe n’abakozi ba kiriya kigo bibumbiye muri FPR Inkotanyi bunganiwe n’ubuyobozi bwacyo, bituma bakusanya Miliyoni Frw 10.

Umubyeyi wubakiwe yitwa Mukandengo Pascasie akaba atuye mu Mudugudu wa Huriro, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Umukobwa we witwa Muhutukazi Vestine avuga ko ari we mfura ye  mu bana batandatu ariko ngo harokanye n’abavandimwe batanu na Nyina, ubu ugeze mu zabukuru.

- Advertisement -

Umubyeyi Mukandengo avuga ko kubera ko inzu ye yari ishaje, ngo yaravirwaga, bigatuma we n’abana be batari bakubaka ingo zabo bataryama ngo basinzire.

Yashimye abanyeshuri bamwubakiye inzu kuko ubu agiye gusazira ahacyeye.

Ati: “ Aba banyeshuri bagize neza kandi rwose ngiye gusaza ndi ahantu hacyeye.’

Mukandengo yabarirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Ubwo bafunguraga iyi nzu ku mugaragaro

Peresidante wa AVEGA, Madamu Mukabayire Valérie yavuze muri macye amatekao y’ubuzima bwa Mukandengo w’imyaka 71 y’amavuko.

Yashimye ko we kimwe n’abandi batandukanye bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, yatwaje n’ubwo ubuzima  butari bumworoheye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel yashimye inkunga yatanzwe na Rwanda Polytechnic na RP/IPRC-Kigali k’ubwitange n’urukundo bagaragarijwe Pascacie Mukandengo.

Yavuze ko kubakira abanyarwandakazi ubushobozi ari rimwe mu mahame y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ni inzu yavuguruwe n’abanyeshuri ba IPRC Kigali bayobowe n’abarimu babo, k’ubufatanye bw’ikigo n’abakozi.

Mugisha ati: “Si ubwa mbere RP/IPRC-Kigali mudukorera ibikorwa bitandukanye by’urukundo; muri abafatanyabikorwa bacu beza. Muri rusange IPRC zose aho zibarizwa muradufasha cyane.”

Umuyobozi wa RP/IPRC-Kigali, Eng. Diogène Mulindahabi yasabye urubyiruko gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu, bakabera urugero abandi birirwa mu bikorwa bibi.

Ati: “Nkatwe twigisha TVET, ubu ni uburyo bwiza bufasha abanyeshuri bacu kwigira ku murimo, bakaba batanze ubufasha ndetse banahakuye ubumenyi bwisumbuyeho.”

Iriya nzu yuzuye ifite agaciro ka miliyoni Frw 35.

Yabaga mu nzu idatunganye
Iyi nzu yaravaga
Mu kirongozi
Ubwo bari batangiye gusana igice cy’imbere
Umugese wari warariye amabati akava mu gihe cy’imvura
Ifoto rusange y’abitabiriye kiriya gikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version