Ku isomero rya Kigali kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Kamena, 2022 habereye igikorwa cyo gusomera igitabo runaka cyanditswe n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kucyumva neza no kukiganiraho.
Hasomwe ibitabo bitatu birimo igiherutse gusohora na Dimitrie Sissi Mukanyiligira kiswe Do Not Accept To Die, igitabo kiswe Vivant cyanditswe na Valens Kabarari n’igitabo ‘A Broken Life’ cyanditswe na Kayitesi Judence.
Sylvie Nsanganira umwe mu baharanira ko uburenganzira bw’abagore bwubahwa ari mu basomye ybimwe mu bice bigize igitabo cyahasomewe.
Ubusanzwe gusoma ibitabo ni ingenzi mu gutuma umuntu agira ubumenyi buhagije ku ngingo runaka, akamenya uko ibimukikije bikorana, uko abamubanjirije babagaho, uko bacyemuraga ibibazo byabo ndetse n’uburyo abo mu gihe bakwigana abo mu bihe byahise ngo n’abo bacyemure ibyabo.
Ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse basanga kwandika ibyababayeho ari ingenzi kubera ko uretse no kuba bifasha mu kutibagirwa Jenoside, ahubwo binyomoza n’abahakana ko ntayabayeho cyangwa se bakavuga ko yatewe n’ikindi kitari umugambi wayo.
Bimwe mu byanditse mu bitabo byasomwe kuri uyu wa Gatanu taliki 10, Kamena, 2022 byagarutse ku magambo ababyeyi cyangwa inshuti z’ababyanditse bababwiye mbere cyangwa mu gihe cya Jenoside mbere y’uko bamburwa ubuzima.
Mu gitabo cyitwa A Broken Life hari aho uwacyanditse avuga ukuntu n’ubwo yari umwana muto ariko yabonye ishyano aho yabonaga bamwe mu bavandimwe be n’inshuti bicishwa imihoro cyangwa izindi ntwaro gakondo.
Icyakora avuga ko yaje kwisanga we yararokotse.
Bimwe mu bika by’igitabo Do Not Accept To Die bivuga ukuntu umubyeyi wa Mukanyiligira yamwigishija akiri muto ko umuntu wese ubasuye aba agomba kubahwa, aho yaza aturutse hose.
Nyuma yo gusoma ibice bimwe na bimwe mu bigize biriya bitabo , ababyanditse basobanuriye abari aho impamvu zabateye kwandika.
Valens Kabarari na Judence Kayitesi ni abavandimwe.
Valens Kabarari avuga ko yanditse kiriya gitabo agira ngo yivure.
Yabyiswe Thérapie.
Ati: “ Mbere y’uko nandika bitandukanye n’uko bimeze muri iki gihe kuko ubu numva nguwe neza. Kwandika byaramvuye.’
Mbere y’uko yandika ngo yashushanyaga ibyo yabaga yatekereje ku byamubayeho.
Hari n’ubwo yandikaga ariko akandika utuntu duto ndetse yarangiza kubyandika akabica.
Ibi ariko ni ibisanzwe ku banditsi.
Umuvandimwe we witwa Judence Kayitesi yavuze ko yanditse igitabo kubera ko yashaka ko abana be bazamenya ibyamubayeho.
Kayitesi avuga ko yangaga ko hari undi muntu wazamubwira abana be ibyabaye, atari we uri ubibwiriye.
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo gutemwa, yatakaje ubushobozi ko kuvuga, ahubwo akajya akoresha inyandiko ngo avuge ibye.
Kayitesi avuga ko amaze kwandika kiriya gitabo, yagihaye igifubiko ari ho akenyeye bya kinyarwandakazi ariko ngo nyuma aza kugihindura mu rwego rwo kurwanya abavugaga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.
Abitabiriye isomwa rya biriya bitabo bashimye ubutwari bwaranze bariya banditsi kubera ko ubusanzwe kwandika bitoroshye.