I&M Bank N’Ikindi Kigo Mpuzamahanga Mu Kuzamura Ikoranabuhanga Mu Bakiliya

Iyi Banki yifatanyije n’ikigo kitwa Network International (Network) mu kongerera imbaraga urwego rw’imari rukoresha ikoranabuhanga, fintech.

Ikigo Network gisanzwe kizobereye mu byo gutanga izi serivisi kuko gifite ibiro hirya no hino muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

I&M Bank Rwanda ifite intego yo korohereza abantu gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo, haba mu kubitsa no mu kubikuza ndetse no mu kohererezanya amafaranga.

Mu mwaka wa 2023 yahembewe kuba Banki ikora neza kurusha izindi mu Rwanda, iki gihembo ikaba yaragihawe n’ikigo Capital Finance International, iki kikaba ikigo gifite ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyandika ku bucuruzi, ubukungu n’imari.

- Advertisement -

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya I&M Bank rivuga ko amasezerano y’imikoranire yayo n’ikigo Network International azayifasha gukorera ibintu byinshi mu ikoranabuhanga kandi ngo ibi biri mu mabwiriza ya Banki nkuru y’u Rwanda, urwego ruyobora ifaranga ry’u Rwanda.

Ikigo Network  kizifashisha uburyo Leta yashyizeho burimo gukwirakwiza murandasi  n’amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda kugira ngo kibone uko giha I&M Bank ikoranabuhanga ikeneye mu kazi kayo.

Bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga iki kigo kizaha iriya Banki ni ubwo kurinda amafaranga yayo, kwishyurana, kubitsa no kubikuza binyuze mu ikoranabuhanga ndetse n’ubundi buryo bita Application Programming Interface (API).

Ubu ni uburyo bufasha umukiliya gukorana bya hafi n’ikigo kimuha serivisi, bikihuta kandi ntibigire ‘gisitaza.’

Kiriya kigo kandi kizafasha I&M Bank kubona amakarita agezweho yo guha abakiliya bayo ngo bayakoreshe mu bikorwa bakorana nayo bya buri munsi.

Umuyobozi w’iyi Banki Benjamin Mutimura avuga ko imikoranire y’ikigo ayobora na Network International ari intambwe ikomeye itewe  mu rwego rwo kubaka ubushobozi no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga mu mikorere yaza Banki nyarwanda.

Benjamin Mutimura

Ati: “ Iyi mikoranire ije kuzuza gahunda yacu yo gufasha Abanyarwanda benshi gukoresha ikoranabuhanga mu mikoranire yabo natwe. Bizadufasha kubafasha kugera ku ikoranabuhanga bifuza kugira ngo bungukirwe kurushaho na serivisi z’imari muri Banki yabo”.

Umuyobozi w’ikigo Network International witwa  Reda Helal avuga ko gukorana na I&M Bank ari iby’agaciro kandi ko bizatuma Abanyarwanda bagera kuri serivisi z’ikoranabuhanga cyane cyane mu bice iyi Banki itaragezamo amashami yayo.

Umuyobozi w’ikigo Network International witwa Reda Helal
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version