FERWACY Irashaka Abatoza Bazi NEZA Icyongereza n’Igifaransa

Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, yatangaje ko ishaka ko abantu bazi NEZA Icyongereza n’Igifaransa baza guhugurirwa kuba abatoza b’amakipe akina uyu mukino.

Bukubiye mu itangazo iyo Federasiyo yashyize kuri X, risaba abantu bose babyifuza ariko bujuje ibisabwa kuza guhugurirwa gutoza umukino w’amagare.

Uretse indimi z’amahanga zavuzwe haruguru, ushaka kuba umutoza w’amagare mu Rwanda agomba kandi kuba byibura afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, akaba afite kandi azi gukoresha neza mudasobwa, ‘tablet’ cyangwa telefoni zikoresha murandasi igihe cyose azaba ari mu mahugurwa.

Kuba yarize akaba afite impamyabumenyi y’amashuri byibura yisumbuye ni kimwe mu by’ingenzi bisabwa.

- Advertisement -

FERWACY ivuga ko abantu bashaka gutoza umukino w’igare bagomba kuba barangije gutanga ibisabwa bitarenze taliki 08, Werurwe, 2024 ni ukuvuga ku wa Gatanu w’Icyumweru kizarangira taliki 10, Werurwe, 2024.

Imwe mu nshingano za Federasiyo nyarwanda y’umukino w’amagare ni uguhugura abatoza.

Umwe muri bo yabwiye Taarifa ko kuba basabwa kuba bazi neza Icyongereza n’Igifaransa ari ingenzi kubera ko ababahugura ari abanyamahanga basanzwe mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagare, UCI.

Ikindi ni uko uretse n’abatoza, n’abakinnyi basabwa kuba barize kugira ngo igihe nikigera bakava muri uyu mukino bazashobore kwibeshaho binyuze mu kuba abatoza cyangwa gukora ikindi kijyanye n’ibyo bize.

Itangazo rya FERWACY
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version