Hagiye Gusohoka Inkweto Za Adidas Zitiriwe Bob Marley

Abayobozi bakuru b’uruganda rukora inkweto rwa Adidas batangaje bagiye gusohora inkweto zanditsweho amazina ya Bob Marley, umuhanzi w’Umunya Jamaica wakunzwe kurusha abandi bose bahimbye bakanaririmba injyana ya Reggae.

Amazina ye nyayo ni Robert Nesta Marley.

Izi nkweto za Siporo zahawe izina rya Bob Marley x adidas SL 72, zizasohoka mu mpeshyi ya 2024 ku bufatanye n’ikigo Bob Marley Estate.

Uruganda Adidas ntiruratangaza ku mugaragaro ibijyanye n’izo nkweto ariko  mu Cyumweru gishize umwe mu buzukuru ba Bob Marley witwa  Zuri Marley yashyize zimwe muri izi nkweto ku rubuga rwe rwa Tik Tok.

- Advertisement -

Ziriho ifoto n’izina bya Bob Marley ndetse n’Umukono we (Signature), zikazaba ziri mu mabara adatandukanye agaragara mu ibendera rikoreshwa n’abo mu muryango w’aba Rasta ari yo umutuku, umuhondo n’icyatsi kibisi.

Mu 2008, uru ruganda hamwe na “Label” ya Marley, Tuff Gong batangaje inkweto za siporo, mu rwego rwo guha icyubahiro uyu muhanzi no kumushimira uruhare yagize mu kwamamaza no guteza imbere injyana ya Reggae.

Adidas yabaye umwe mu baterankunga ba filime ya Bob Marley iherutse gutangazwa yiswe ‘Bob Marley: One Love’, mu rwego rwo gusigasira umuco yasize.

Bob Marley

Ikigo Adidas kivuga ko izi nkweto za Bob Marley SL72, zizajya hanze mu rwego rwo gufasha abakunzi be gukomeza kunezezwa n’ibihangano yasize.

Bob Marley yavutse taliki 6, Gashyantare,  1945, avukira mu gace ka Nine Miles muri St. Ann mu gihugu cya Jamaica.

Taliki 11, Gicurasi 1981, ni bwo ku Isi humvikanye y’urupfu rwe ku myaka 36, aguye i Maimi muri Florida muri Amerika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version