Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I&M Bank( Rwanda) Plc Yishimira Inyungu Ya 22% Yagize Mu Mwaka Wa 2022
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

I&M Bank( Rwanda) Plc Yishimira Inyungu Ya 22% Yagize Mu Mwaka Wa 2022

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 March 2023 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi Banki y’ubucuruzi yatangaje ko mu mwaka wa 2022 yinjije miliyari Frw 42,4 bingana n’izamuka rya 27% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2021.

Iyo nyungu yayikuye muri serivisi yatanze ugereranyije n’inyungu yungukiye abakiliya bayo.

Ni inyungu  yazamutse ho 19%.

Abahanga mu mibare biriya Banki bavuga ko  yaturutse mu bikorwa  by’ivunjisha ryabaruwe ku kigero cya 25% bishingiye mu gutanga serivisi nziza no kwagura ibikorwa.

Banki kandi yashyizeho imikorere yubakiye ku bakiliya bayo no kwimakaza ikoranabuhanga.

Iryo koranabuhanga ryatumye byibura 78% ry’ihererekanya ry’amafaranga ryarakorewe muri iriya Banki ryarakozwe binyuze mu ikoranabuhanga.

Banki ya I&M ivuga ko mu mwaka wa 2022 ibikorwa byayo byose byakoresheje miliyari Frw 25.6 ugereranyije na miliyari Frw 20.7 zakoreshejwe mu mwaka wa 2021.

Ibi byatewe no kongera ubushobozi mu ikoranabuhanga ndetse n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Banki ya I&M yatangaje ko  inguzanyo zitishyurwa neza zingana na miliyari Frw 3.3 zivuye kuri miliyari 1.4 mu mwaka wa 2021.

Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko  byatewe  ahanini n’ihindagurika ry’ubukungu muri rusange.

Iyi banki kandi ivuga ko nyuma yo kwishyura imisoro yose,  yungutse miliyari Frw 9.3.

Ubuyobozi bwa I&M Bank ishami ry’u Rwanda

Inguzanyo yahaye abakiliya, zazamutseho 4%, uyu mubare ukaba ungana na miliyari Frw 231, zivuye kuri miliyari 222 zabaruwe mu Ukuboza, 2021.

Ibi byatewe ahanini kandi  n’inguzanyo nshya Banki yatanze ku bakiliya bayo bo mu byiciro bitandukanye.

Inguzanyo zitishyurwa neza zo zingana na 4.2%.

Impapuro mpeshwamwenda zarazamutse zigera kuri miliyari Frw 136.9 zivuye kuru miliyari Frw 91.5 mu Ukuboza, 2021, iri zamuka rikaba ryarajyanye ni ingamba zo gukoresha neza imari shingiro.

Amafaranga yabikijwe n’abakiliya ndetse n’ibigo bitandukanye yazamutseho 9% agera kuri miliyari Frw 357.4 avuye kuri miliyari Frw 327 zabonetse mu mwaka wa 2021 mu ukwezi k’Ukuboza, 2022.

Imyenda y’igihe kirekire iyi Banki yari ifitiye ibindi bigo by’imari ingana na Miliyari Frw 47.5.

TAGGED:AbakiliyaBankifeaturedUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article PM Ngirente Ashima Uruhare Rw’u Bushinwa Mu Kuzamura Urwego Rw’Ubuzima
Next Article Minisitiri W’Urubyiruko Mushya Yibukijwe Akamaro Ko Kwita Ku Muco Mu Bakiri Bato
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?