Imana Ihe Abanyarwanda Gukira Neza Ibikomere- Perezida Wa Zambia Nyuma Yo Gusura Urwibutso

Perezida Hikainde Hichilema yanditse mu gitabo cy’abashyitsi basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi ko ibyo yabonye byashegeshe Abanyarwanda ariko ko Imana izabafasha bagakira ibyo bikomere kandi bagakora barangamiye iterambere.

Uyu muyobozi wa Zambia uri mu Rwanda yanditse ko ubwo yasuraga ruriya rwibutso, yabonye ibikomeye kandi bibabaje.

Avuga ko biteye agahinda haba ku Banyarwanda haba no ku bandi batuye isi.

Icyakora avuga ko Abanyarwanda batagomba guheranwa n’ibyabaye ahubwo bagomba gukomeza inzira y’iterambere bahisemo kandi ko Imana izabibafashamo.

Inyandiko ikubiyemo ubutumwa bwa Perezida Hikainde ubw yari amaze gusura Urwibutso rwa Jenoside

Biteganyijwe ko Perezida Hikainde Hichilema ari buhe ikiganiro itangazamakuru mu masaha make ari imbere, akaza kuba ari kumwe na mugenzi we Paul Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version