Impamvu Abanyaburayi Bagihatswe N’Abanyamerika

Abanyaburayi bazi neza ko Amerika ari igihugu kibafitiye akamaro kandi hari bamwe muri bo berura bakabivugira ku mugaragaro.

Mu mwaka wa 1999 ubwo muri Kosovo habaga ubwicanyi bamwe bavuga ko bwakwitwa Jenoside, ingabo z’Amerika yari iyobowe na Bill Clinton zakoze akazi kanini zibohora iki gihugu, zigishyira mu biganza by’abashobora kugiteza imbere.

Minisitiri w’Intebe wa Kosovo witwa  Ramush Haradinaj aherutse kuvuga ko Amerika ya Bill Clinton yatumye Kosovo ibaho, abaturage bayo ntibakorerwa Jenoside.

Abaturage ba Kosovo bo mu bwoko bw’aba ‘Albanian’ nibo bari bibasiwe n’ubwicanyi.

- Advertisement -

Nyuma y’uko OTAN yari irangajwe imbere n’Amerika ihagarikiye ubwicanyi bwakorerwaga bariya baturage, ubu bakaba batekanye, Amerika iracyafatiye runini umutekano w’abandi banyaburayi.

Muri iki gihe igihugu cya mbere gikize mu Burayi ni Ubudage. Amerika ifiteyo ibirindiro biri mu bikomeye ifite n’ahandi ku isi.

Mu minsi mike ishize, ubwo Ubudage bwagendaga biguru ntege mu koherereza Ukraine imodoka z’intambara, Amerika yo yari yarangije kuzohereza kandi zihambaye kurusha iz’i Berlin.

Kuva Abarusiya batangiza intambara kuri Ukraine(muri Gashyantare, 2022), Amerika yahise ishyira ku ruhande ingengo y’imari ingana na miliyari €43 zo gufasha Ukraine kutaba ingaruzwamuheto y’Abarusiya.

Ni amafaranga aruta ayo ibindi bihugu byose by’Uburayi byateranyije ngo bizafashe mugenzi wabo; Ukraine.

Ibi bikubiye mu mibare iherutse gutangazwa n’ikigo cyo mu Budage kitwa Kiel Institute for the World Economy.

Yakusanyijwe guhera taliki 24, Mutarama, 2022 kugeza taliki 24, Gashyantare, 2023.

Igihugu cyo mu Burayi ‘kiri mu bikomeye’ byatanze amafaranga menshi muri uyu mugambi ni Ubufaransa bwa Emmanuel Macron bwatanze miliyoni €447.

Mu gihe Ubufaransa bwatanze ariya kandi ari igihugu gikomeye ndetse kiyoboye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri iki gihe, Repubulika ya Czech( Ubufaransa buyiruta inshuro eshanu mu buso) yatanze miliyoni €566.

Ikigaragara muri iyi mibare ni uko iyo Amerika itajya muri iyi ntambara ngo ikumire umuvuduko n’uburakari bw’ingabo za Putin, ubu ibendera ry’Uburusiya riba riri mu kirere cya Kiev.

Ubudage bumaze kubona ko umugambi w’Abarusiya kuri Ukraine ari mubisha kandi uzamara igihe kirekire, chancelier wabwo witwa  Olaf Scholz yatangije umushinga wo kubaka igisirikare gikomeye wagenewe miliyari  €100.

Byakozwe nyuma y’isesengura ryerekanye ko Ubudage budafite ingabo zihagije n’ibikoresho bizima byabufasha guhangana n’ibitero by’umwanzi bifite ubukana nk’ibyo Uburusiya bwatangije kuri Ukraine.

Ikindi cyerekana ko Uburayi bukesha Amerika amaramuko ni uko ari nayo ishyira amafaranga menshi mu ngengo y’imari ya OTAN.

Ikura 3.3% mu ngengo y’imari y’igihugu cyose, ikayishyira mu ngengo y’imari ya OTAN.

Ubudage buherutse gushyiramo 0.6% by’ingengo y’imari yavanywe mu misoro y’abaturage babwo.

Ibihugu bigize uyu muryango bise ‘uwo gutabarana’, bisabwa gutanga byibura 2% by’ingengo y’imari ariko nta na kimwe mu Burayi kirageza kuri uyu muhigo.

Nyuma y’Amerika, ikindi gihugu gifasha Ukraine ni Ubwongereza.

Twibukiranye ko butakiri mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ibi bikaba ari n’imwe mu mpamvu zateye Ubufaransa ishyari, muri iki gihe bukaba buri kwitambika Umwongereza Ben Wallace ushaka kwiyamamariza kuyobora OTAN.

Inganda zo mu Budage zikora intwaro zivuga ko zititeguye gukora intwaro nshya kandi zigezweho kubera ko nta masezerano y’imikoranire irambye ziragirana na Leta.

Ziratinya ko zakora intwaro zizihenze hanyuma ejo zikabura abaguzi.

Politico yanditse ko amwe mu mafaranga yagenewe kuzafasha Ukraine, yatangiye gukoreshwa mu gukora intwaro zisimbura izo igisirikare cy’Ubudage( bakita Bundeswehr) gifite kuko zishaje.

Muri ibyo byose kandi Abadage bazi neza ko gukorana n’Amerika ari ubundi bwirinzi ntagereranywa.

Abanyaburayi muri rusange bazi ko Amerika ari marayika murinzi kandi mu nzego zose z’ubuzima.

Amerika irinda Uburayi ikoresheje uburyo burimo no gukora intwaro za kirimbuzi zereka ibindi bihugu bikomeye( harimo n’Uburusiya) ko bitagomba na rimwe kuyikinisha.

Igurisha Abanyaburayi indege z’intambara zigezweho, ikagira abasirikare ku butaka bw’Uburayi ndetse ikagurisha amasasu kuri uyu mugabane.

Urugero rwatangwa aha ni Pologne igura muri Amerika indege z’intambara, ibifaro n’imbunda zirasa ibisasu biremereye.

Iyo Amerika itabaho, Uburayi ntibuba bumeze uko bumeze muri iki gihe kuko butari kwivana mu nzara z’Abarusiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version