Imana Yagennye Igihe Nyacyo Cyo Gutaramira Abarundi- Israel Mbonyi

Mbonyicyambu Israel uzwi nka Mbonyi yaraye ageze i Bujumbura. Yabwiye itangazamakuru ry’aho ko yari yarifuje cyane kuzaza gutaramira Abarundi ariko bikanga. Ashima Imana ko ubu bigiye gushoboka.

Nk’uko byagenze ku bandi bahanzi b’Abanyarwanda bamaze iminsi bajya kuhataramira, Mbonyi nawe yakiranywe ibyishimo byinshi, bamusanganiza indabo akigera yo.

Ahafite igitaramo yise  Icyambu Live Party.

Mu bakiriye Israel Mbonyi akigera yo harimo Intumwa Jean Paul Manirakiza, Pastor Lopez, Benise Swetbeat, itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Inyenyeri n’abanyamakuru benshi.

- Advertisement -

Yagize ati: “Ndanezerewe, ndashima Imana kandi ndabasuhuje mwese. Nishimiye kugera hano, ni umugisha.”

Avuga ko yifuje gutaramira mu Burundi ntibikunde kubera ibibazo bitandukanye ariko ngo Imana yagennye igihe gikwiriye cyo kuyiramya no guhimbariza i Burundi.

Ati ” Icyubahiro ni icy’Imana.  Ndahamagarira Abarundi bose kuba bahari tugashimira Uwiteka n’icyubahiro cye.”

Kwinjira mu gitaramo cy’abiyubashye kizabera ahitwa Zion Beach ku wa 30 Ukuboza 2022 ni 100.000 Fbu ku muntu umwe mu gihe ameza y’abantu 10 bazishyura Miliyoni n’igice y’amarundi.

Igitaramo rusange cyo kizaba ku Bunani  Taliki  01, Mutarama, 2023 kibere kuri Zion Beach.

Kwinjira bizaba ari 30.000Fbu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version