Rwanda: Abacuruzi 54 Bafungiwe Business Kubera Kutishyura Imisoro

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro gitangaza ko mu gihe gito kimaze kugaruza imisoro n’amahoro bingana na Miliyoni Frw zikabakaba 400. Ndetse  ngo hari inzu z’ubucuruzi 54 zafunzwe.

Gifatanyije n’izindi nzego, iki  kigo kiri kugenzura niba abacuruzi batanga fagitire za Electronic Billing Machine( EBM) uwo basanze atabikora agacibwa amande kandi akaba afungiwe business mu gihe cy’iminsi 30.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri iki kigo witwa Uwitonze Jean Paulin yabwiye itangazamakuru ko yavuze ko mu kwezi  kumwe bamaze gufunga inzu z’ubucuruzi 54, batanga PV (Inyandikomvugo imenyesha icyaha) 400 ndetse bagaruza miliyoni zirenga Frw  300.

Ati: “Tumaze gutanga PV zigera kuri 400 kandi tumaze kugaruza miliyoni zigera kuri 300 Frw mu kwezi kumwe.”

- Advertisement -

Avuga ko ari amafaranga menshi cyane kandi ngo baracyakomeje iki gikorwa.

Uyu muyobozi avuga ko nubwo hari abasaba imbabazi bagafungurirwa ariko muri rusange abadacuruza mu buryo bukurikije amategeko barafungirwa kandi bagacibwa amande.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikora igenzura ry’ububiko bw’ibicuruzwa by’umucuruzi runaka kugira ngo harebwe niba nta yindi misoro yanyerejwe na mbere ngo uwabikoze abihanirwe.

Uwitonze yavuze ko bafungira abacuruzi binangiye.

Yunzemo  ati: “Abakoze ibyaha bazafungirwa, abo dufungira ni abantu bagaragaza ko binangiye mu mikorere yabo, usanga afite PV hejuru y’eshatu, uw’imwe cyangwa ebyiri hari ukuntu tugoragoza, ariko hejuru y’eshatu icyo gihe bigaragara ko afite umugambi wo kunyereza umusoro.”

Komiseri Jean Paul Uwitonze

Avuga ko amayeri abacuruzi bafite yo kudatanga inyemezabwishyu ya EBM bamaze kuyatahura, bityo abagitekereza kubikora bakwiye kurya bari menge.

Ati: “Abantu bareke kubikora kubera ubwoba bavuga ngo Rwanda Revenue yakajije umurego, EBM yabaye ibindi bindi ngo reka tuguhe ako kwitwaza, bahindura umuvuno bakajya bandika make, uwishyuye ibihumbi icumi( Frw 10,000)   bakandika bitandatu( Frw 6,000), ibyo turabizi kandi turanabibona. Hari abandi barangura bakababwira ngo ni bagende nibagera yo bavuge barahita bahagarika facture.”

Yasabye abakora ibintu nk’ibyo kubireka.

Abacuruzi n’abaguzi bibutswa ko gutanga no guhabwa inyemezabwishyu ya EBM bigomba kuba umuco, ibi bikazafasha mu itangwa ry’imisoro yifashishwa mu uguteza imbere u Rwanda.

Rwanda: Guverinoma Irashaka Ko EBM Iba Itegeko Ku Bacuruzi Bose

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version